“ Nti twihorere , ahubwo tugaragaze imbuto z’Abamenye Imana ” Bishop Samedi Theobald

0
63

Hari bamwe   mu bakristu   bahemukirwa n’inshuti zabo   zikabanyaga imitungo   n’ibindi by’agaciro ,  cyangwa zikabahimbira ibinyoma n’ibindi bishobora kubacisha umutwe , ariko nabo bagahigira kuzabishyura ubuhemu babakoreye imyaka igashira indi igataha .

Abahemukiwe ntibibabuza guterana mu nsengero n’abandi cyangwa ngo bature amaturo ,  banatange ubutunzi bwabo basigaranye mu bikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa bagamije kwereka Imana ko ari abakristu bari mu nzira ijya mu ijuru .

Bishop Samedi Theobald uyobora Itorero Miracle Center avugako bidakwiye ko umukiristo yihorera , kandi ko iyo wiringiye Imana ariyo  ikurwanira intambara uhura nazo . Avuga kandi ko gusenga Imana ugategereza ibisubizo byayo bifasha umukristo.

Akomeza avuga ko ijambo ry’Imana  ridusaba gukunda abanzi bacu , rikadusaba kwitura ineza abatugiriye nabi , kugirango nibabona imirimo yacu myiza babashe guhinduka ku bw’ineza batubonaho.

Ati :” Birakwiye ko umukristo atitura undi inabi yamugiriye, ndetse n’iyo yaba uwo  musengana , muririmbana , ahubwo ni igihe cyiza cyo kwerekana ko wamenye Imana , kugira ngo uwaguhemukiye nabona kumenya Imana kwawe cyangwa imico yawe myiza bimutere guhinduka rwose ku bw’ingeso zawe nziza .”

Bishop Theobald   avuga ko nk’abakristo bamenye Imana badakwiriye kwitura umuntu inabi yabagiriye , ahubwo bakwiye kwihangana no  kubabarira bikaba  ibiryo byabo  bya buri munsi.

Kuri we ngo ntibikwiye ko umukiristo yanga uwa mwanze , ngo kuko akwiriye kumukunda    icyiza kikanesha  ikibi.

Bishop Samedi Theobald uyobora Itorero Miracle Center  agaragaza ko mu rwandiko rwa  Abefeso 2 : 10  hatwereka neza imirimo myiza ikwiriye kuranga abamenye Imana.  Hagira hati :“  Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugirango tuyigenderemo ”.

Agaragaza kandi ko mu gihe dukora imirimo myiza  tukagaragaza  Imana mu mibereho yacu  tuyishimisha kugira ngo n’abatizera babonereho bayimenye.

Uyu mukozi w’Imana asaba abakristo kutitura inabi babagiriye , ko ahubwo umuntu w’Imana akwiye kwihangana agategereza , agatuza , akababarira wa wundi wakoze nabi  , nawe yabona imirimo ye myiza akava mu byaha akicuza kandi agasaba imbabazi  , bityo akagarukira Imana.

Mu rwandiko rwandikiwe  Abaroma 12:19  habigaragaza neza ko umukristo akwiye gutegereza ibisubizo biva k’Uwiteka aho gufata umwanzuro wo kwitura inabi yagiriwe.

Hagira hati :” Bakundwa, ntimwihoranire ahubwo mureke Imana ihoreshe uburakari bwayo,kuko byanditswe ngo”Guhora ni ukwanjye,ni jye uzitura,ni ko Uwiteka avuga.”

Bishop Samedi Theobald avuga ko kwihorera uri umukristo uba waguye , kandi ko abakorera satani barangwa n’imirimo mibi .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Sophie Nyirabakwiye

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::