Nyamagabe: Pasiteri yahaye abakristu umuti utuma amasezerano asohora vuba

0
1925

Pasiteri Rudasingwa Jean Claude wo mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR, mu itorero ry’Akarere rya Nyamagabe muri Paruwasi ya Sumba, yatanze umuti w’ikibazo abakristu benshi bafite cyo kuba amasezerano yabo adasohora vuba.

Uyu mupasiteri wayoboye igitaramo cyo kumurika umuzingo w’amashusho wa Korali Isezerano, yavuze ko impamvu amasezerano ya benshi adasohora vuba akenshi biterwa no kuba abayahawe batarahize umuhigo ku Mana ngo bayibwiye icyo bazakora niramuka isohoje icyo yabavuzeho.

Yagize ati: “No mu bayisiraheli habagaho amateraniro y’imihigo[…]namwe rero mukwiye guhiga umuhigo mukavuga muti ‘Mana nudukorera iki kintu, natwe tuzakora ikintu runaka.’nimubona Imana yakoze cya kintu yavuze namwe icyo mwemeye muzagikore.”

Pasiteri Rudasingwa yakomeje kuvuga ko guhiga umuhigo ari ikintu gikwiye gukomera mu bakristu b’iyi minsi niba bashaka ko amasezerano yabo asohora vuba, anatanga ingero za Bibiliya.

Ati: “Guhiga umuhigo bikwiye kuba ikintu gikomeye mu bakristu b’iki gihe[…]. Impamvu Hana yatinze kubona umwana vuba ni uko atabanje guhiga umuhigo ahubwo akumva ko Imana ikwiye kumumuha kugira ngo nawe yihimure kuri mukeba we witwa Penina wahoraga amukina ku mubyimba.”

Pasiteri Rudasingwa avuga ko ibisubizo byo kwereka abandi ko Imana yagusubije, Imana ibitinza kuko aba ari isengesho risenzwe nabi. Ahubwo ngo icyiza ni uguhindura uko wasengaga ugakora amasengesho y’imihigo kuko iyo isengesho rikurikijwe umuhigo w’icyo uzakora Imana nibikora, nta kabuza bizasohora vuba.

Mu matorero n’amadini atandukanye usanga benshi bafite byinshi Imana yabavuzeho ariko hari n’abapfa bidasohoye kuko batamenye icyo babwiye gukora kugira ngo ibyo babwiwe bisohore. Abandi bakavuga ko ibijyanye no guhiga imihigo batabyemera ndetse batanabisobanukiwe kuko ngo byaba bisa n’iby’abapfumu kuko ari bo basaba kugira icyo wemera kuzakora mu gihe ikibazo wari ufite cyakemutse, kandi nyamara Imana yo itangira ubuntu.

Pasiteri Rudasingwa Jean Claude wo muri ADEPR Sumba i Nyamagabe.
Pasiteri Rudasingwa waruyoboye igitaramo cyo kumurika Album ya Kolari Isezerano.
Benshi mu bakristu bari bakurikiye bumva ukuntu amasezerano bahawe yasohora vuba.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::