Nyuma yo kubabazwa kenshi, nabonye umpoza amarira

1
2415

Nakundanye n’umukobwa mu mwaka w’1995, nari mfite imyaka 25 nawe afite imyaka 22, ni uko ndamukunda karahava kugeza igihe tubibwiriye n’imiryango, umukobwa ansaba gukomeza kwiga ndabyemera ariga ndamurihirira ari nako mfasha n’umuryango we, buri weekend yabaga ari njye nawe kugeza n’igihe namwishyuriye n’umukozi umutekera.

Ariko atarangiza kwiga ari mu mwaka wa nyuma, mubaza iby’ubukwe ambwira ko tuzabukorera rimwe arangije kubona Diplome ariko igitangaje ni uko iyo Diplome yayibonye atwite, mubajije impamvu ibimuteye kuntera akadobo arambwira ngo ntabwo yari azi ko ndi umututsi mubwira ko ntari we nta n’ubwoko ngira, aranga ndamubwira ngo ahubwo niba yenda unatwite nta kibazo, uwo mwana ndamwemera, ndamuhendahenda nabwo arabyanga.

Urumva urukundo namukundaga ariko yageze ubwo afata diplome ntiyantumira muri iyo mihango, akiva kuyifata (Diplome) numva ngo azashyingirwa n’undi mugabo muri Paruwasi ya Kabgayi birambabaza cyane mpita nzinukwa gukunda, ariko mwandikira mwibutsa ko atatiye igihango cy’urukundo twakundanye,.

Urwo rukundo yanyimye uwo yarukunze rwamuviriyemo ibibazo kuko ubwo nyuma yo kujya kubyara yahuye n’ibibazo umugabo ntiyajya kumureba kwa muganga aho yari yabyariye.

Ubwo kwa gutatira urukundo abitangirana ubwo, kuva icyo gihe n’ubu ntabwo abana n’umugabo hashize imyaka itatu batabana baratandukanye umwe yibera ukwe n’undi ukwe.

Ubwo rero ntabwo narekeye aho nashatse indi nshuti mu mwaka w’ 2000 nabwo turakundana karahava ariko uwo we yari azi ko mubeshya ko ntamukunda, ariko nyuma bigeze kure ndetse no miryango no mu itorero antumaho ati ntabwo bigishobotse kuko namaze kumenya ko uri ikiremba, mubwiza ukuri ati urambeshya kandi n’iriya nzu ubamo si iyawe, ubwo mpita nibuka amajoro naraye nawe mubwira uko nabwiye uwa mbere ko urwo rukundo ruzamukurikirana azabyicuza.

Ubwo yaje kubyarira iwabo ejobundi, agiye gukora ubukwe uwo bari bagiye gushakana bamufatana n’undi mugore bityo itorero barimo ryanga kubasezeranya bahita bahamagara undi mu Pasiteri w’irindi dini abasezeranyiriza ahebereye Reception.

Ubwo sinarekeye aho nashatse undi dukundana, nyuma ngiye kumusura nk’uko najyaga njyayo mama we ansohora mu nzu ngo ntanshaka aranankubita, mpita nigendera ubu nawe yabuze umugabo, ibyo byose narahemukiwe mu rukundo ariko ubu mfite umugore mwiza dukundana tubyumva kimwe haba mu kurera abo twabyaye cyangwa no kubaka urugo.

Icyo nabwira urubyiruko rw’ubu rutarashaka ni uko nta nyungu yo guhemuka mu rukundo kandi n’iyo uhemukiwe ntibiba bikwiye kuguhungabanya kuko igihe kiba kizagera ukabona uwawe Imana yakugeneye, umwe ureba ukabona uramwishimiye, ukanyurwa n’ibyo agukorera kandi ukabona ko koko ariwe mukunzi wari ugukwiriye.

Hari abaza bakagutera amarira ugahangayika ariko nyuma y’igihe Imana iba yaraguteguriye umuhoza uzakumva akagukunda, akakubahira uko uri n’uko uteye, akanyurwa n’urukundo umukunda kandi akaruha agaciro akanabikwereka ha handi koko nawe uzagera ukavuga uti narahiriwe.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

  1. ahubwo wa muhungu we njye ndumva ahari utera umwaku. urumva ukuntu abo mutahuzaga bose wabateye umwaku bakagibwaho nibibi. kutakwemera ntibivuze ko babaho nabi. ahubwo mumuryango wanyu hari ikibazo, ubwo nuwo mubana iyo akwanga wari kumutera umwaku akabaho nabi

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::