Nyuma y’ubunararibonye bw’imyaka 18 mu rushako , Pasiteri Karemera aragira inama abagabo uko bakwiriye gufata abagore babo .

0
312

Mu buhamya Pasiteri Karemera Jean Claude  yageneye abagabo bubaka n’abubatse ingo zikajegajega , mu bunararibonye afite yifuje kugira inama atanga , ababwira  uko bagomba kwitwara mu buzima bwabo n’abagore babo mu rwego rwo kurushaho gukomeza umubano hagati y’abo  bashatse.

Uwo mugabo yagize ati :“ Sindi inzobere mu mibanire y’abantu , ariko gutandukana kwanjye n’uwo twashakanye byagize icyo binyigisha mbona ko hari ibyo nagakwiriye kuba narakoze kugira ngo ntabura umugore wanjye nakundaga tugatandukana nyuma y’imyaka 18  tubana. Izi ni inama nakabaye narabonye mbere y’igihe”

1.Ntuzigere urekera gutereta umugore wawe

Ntuzigere na rimwe ufata umugore wawe nk’aho ari umuntu uri aho , byarangiye gutereta. Umusaba ko mwabana , wamusezeranyije kuzamubera umugabo mwiza, uzamurinda kubabara, uzamukundwakaza,…Aguhitamo agukunze. Ibyo ntukabyibagirwe kandi ntukabe umunebwe mu rukundo ngo urekeraho kumutereta kubera ko warumugejejemo.

2.Rinda umutima wawe

Nkuko wamusezeranyije kumubera umurinzi no kumurindira umutima n’amarangamutima ye, niko nawe ukwiriye kubigenza. Ikunde, ukunde isi ariko hari umwanya mu mutima wawe utagomba kwinjirwamo na buri wese uretse umugore wawe. Ugomba guhora witeguye kumuha ikaze mu mutima wawe , ukirinda ko hari undi cyangwa ikindi icyo aricyo cyose cyakwinjira muri uwo mwanya wamugeneye.

3.Guhora umugaragariza urukundo

Uko iminsi ihita ni ko uhinduka. Ntuhora umeze nka mbere mugishakana. Mu myaka 5 iri imbere ntuzaba umeze nkuko uri ubu. Hari impinduka zizakubaho ariko ntibivuze ko utazabura gukomeza kugaragariza urukundo umugore wawe bitabaye ibyo hazaza undi urumugaragariza kukurusha amukwibagize kandi bizakugora kongera kumwigarurira. Iteka haranira gutsindira umutima we nkuko wabigenzaga ukimurambagiza.

4.Iteka jya umubonamo ibyiza

Buri gihe jya wita kubyiza umugore wawe agira. Ntugahe agaciro cyane ibintu ubona akora bitagushimisha. Nubikomeza gutyo ntuzabona umwanya wo kubona ibyiza. Uzajya uhora ubona ibibi gusa bitume utabona ko wahisemo neza ahubwo utinde wibaza niba barahinduriye umugore.

5.Muhe umwanya

Nubwo mwashakanye umugore wawe akeneye ko umuha umwanya mukaganira, ukamwereka ko umwitaho.

Nkuko abagore bakunda gutanga, bakunda no kwakira. Jya ugira igihe umugenere impano, bizamushimisha .

6.Mubabarire kandi utumbire imbere

Mu buzima buri wese arakosa. Niba ubabariye umugore wawe ku makosa yagukoreye si byiza ko uheranwa n’igihe cya hise n’ibibi byaharanze. Amakosa yawe cyangwa aye ntagomba kukugira imbohe yo kureba ahazaza. Babarira kandi wibagirwe wibika inzika.

7.Ntushinzwe kumuhindura ushinzwe kumukunda

Akazi ushinzwe ni ugukunda umugore wawe si ako guharanira kumuhindura uko wowe ushaka. Niba kandi agize impinduka byaba uko ushaka cyangwa udashaka mwishimire uko ari .

8.Umugore wawe ntashinzwe kugushimisha

Nkuko umugore wawe adashinzwe kugushimisha , ntanashinzwe kukubabaza. Shakisha ibyishimo ku giti cyawe hanyuma uwo munezero ufite ukwirakwire mu rugo rwawe.

9.Ugomba kumushimisha mu gitanda

Ni inshingano zawe kumushimisha mu gihe cyo gutera akabariro ugatuma agera ku byishimo bye byanyuma .

10.Kumenya gusaba imbabazi igihe wakosheje

Si abagore gusa bakosa. N’abagabo bajya bagira igihe bakora ibintu uko bitakagombye. Ukwiriye kujya iteka wemera ibyo wakosheje ukabisabira imbabazi .

11.Ntugaharanire kwita ku rugo wenyine

Amafaranga ni mabi. Mukwiriye gukorera hamwe kugira ngo mufatanye kubaka urugo rwanyu ngo rutere imbere. Iyo mukoreye hamwe nibwo mwishimira ibyo mwagezeho. Iyo ari wowe winjiza amafaranga gusa mu rugo ukaba ari wowe usa n’urutunze gusa bigera aho hakabaho gusuzugurana.

12.Igira ku makosa yawe

Amakosa ukora ukwiriye kugira isomo ukuramo. Ntugaharanire kuba mwiza iteka(Perfect), ntugatinye gukora amakosa ahubwo jya wihutira kugira inyigisho ukura mu gufudika kwawe.

13.Urukundo rurubakwa

Ntimugatezuke guhora mwubaka umubano wanyu mufatanyije. Niba mushaka kubana mu munezero mugomba kubiharanira.

Mu gusoza uyu mugabo yagize icyo yibutsa bagenzi be agira ati “ Kubaka urugo ni nk’ubuzima. Habamo ibyiza n’ibibi. Ni uguhora ushyira itafari ku rindi. Sinicuza ko nashatse. Izi ni inama namenye nkerewe ariko ningira amahirwe yo kongera gushaka, nzubaka urugo rutazapfa guhungabanywa n’icyo aricyo cyose. ”

Abwirwa benshi akumva beneyo . Ese iyi nkuru hari icyo ikumariye ? Hari aho igukuye n’aho ikugejeje ?

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Ishimwe Ange Mimi

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::