Nyuma y’urupfu rwa Bishop Gatare Shumbusho, Apôtre Dr Gitwaza yatangaje ibituma atazamwibagirwa

0
1485

Apôtre Dr Paul Gitwaza, umuyobozi wa Zion Temple ku isi yababajwe cyane n’urupfu rwa Bishop Gatare John Shumbusho witabye Imana kuwa 11 Gashyantare 2018, avuga ko atazibagirwa uburyo yitangiraga umurimo w’Imana.

Nyuma y’inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Bishop Gatare John Shumbusho wakoreraga umurimo w’Imana muri Tanzania mu itorero Zion City Church riherereye mu mujyi wa Arusha, Apôtre Dr Paul Gitwaza yavuze ko yakoranye umurimo na we anagaragaza ko yababajwe cyane n’uru rupfu yihanganisha umuryango wa nyakwigendera.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Apôtre Dr Paul Gitwaza kuri uyu wa 12 Gashyantare yagize ati: “Shalom! Ijoro ryatambutse namenye inkuru ibabaje ko umukozi w’Imana, Bishop John G. Shumbusho yitabye Imana. Imana imuhe iruhuko ridashira. Bishop Shumbusho yakoranye natwe umurimo w’Imana igihe kitari gito, yari umugabo w’urukundo ndetse n’umutima wagutse. Yitangiye umurimo w’Imana kandi ibikorwa n’imirimo ye ntituzabyibagirwa.”

Yakomeje agira ati: “Jye n’umuryango wanjye bwite ntituzamwibagirwa kuko yatubereye umugisha ukomeye. Imana imuhe kuruhuka. Imirimo yakoze imukurikire, tuzabonana na we mu gitondo cy’umuzuko. Amahoro y’Imana abane n’umufasha we n’abana asize, umuryango we mugari n’itorero rye.”

Tariki 11 Gashyantare 2018 ni bwo Bishop Gatare John Shumbusho yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi micye.

Urupfu rwe rwashenguye benshi mu bakiristo n’abakozi b’Imana bakoranye umurimo w’Imana.

Nyakwigendera Bishop Gatare John Shumbusho ni umwe mu batangiranye umurimo na Apôtre Gitwaza mu itorero Zion Temple, nyuma aza gukomereza umurimo w’Imana muri Tanzania mu itorero Zion City Church riherereye mu mujyi wa Arusha rikuriwe ku isi n’umugore we.

Bishop John Gatare Shumbusho yari umuyobozi mukuru ku isi w’umuryango East Wind Ministries ukorera ivugabutumwa mu bihugu bitandukanye ku isi.

Umugore we Apostle Trice Shumbusho uyoboye itorero Zion City Church ku isi ni we bafatanyaga kuyobora uyu muryango wa East Wind Ministries.

Bishop Gatare John Shumbusho wakoranye umurimo na Apotre Dr paul Gitwaza
Apôtre Dr Paul Gitwaza yababajwe n’urupfu rwa Bishop Gatare John Shumbusho

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::