Olivier Kavutse uherutse kwegukana igihembo muri Groove Awards yibarutse umuhungu -AMAFOTO

0
901

Olivier Kavutse, umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Beauty for Ashes ririmba indirimbo zahimbiwe guhimbaza Imana yibarutse infura y’umuhungu yabyaranye n’umugore we Amanda Fung.

Uyu mwana bamwise Jireh Reign Shi-rong Kavutse, akaba yavutse ku italiki 6 Gashyantare 2018 saa 9:55 z’igitondo avukira muri Canada.

Jireh Reign Shi-rong Kavutse yavutse apima ibiro 2.9kg n’uburebure bwa 51cm.

Mu butumwa Olivier kavutse yatangaje nyuma yo kwibaruka uyu muhungu yagize ati: “Nshuti bavandimwe,  Dufite ibyishimo byinshi byo kubamenyesha ko twibarutse umwana mwiza w’umuhungu, yavutse  ku italiki 6 Gashyantare 2018 saa tatu z’igitondo, yavukanye ibiro 2.9kg afite uburebure bwa 51cm.

…Mukomeze kudusengera kugirango Imana ikomeze kumukuza no gutera imbere, dushimiye buri wese wadusengeye, kugirango tubone iki gitangaza ndetse n’abadufashije kumwitegura n’impano ndetse ni imigisha.”

Olivier Kavutse aherutse kwegukana igihembo cy’indirimo y’amashusho nziza (video) muri Groove Award 2017.

Mu Gushyingo 2015 ni bwo Olivier Kavutse yambitse Amanda Fung impeta y’urukundo bemeranye kuzarushinga ndetse ubukwe bwabo buba tariki ya 9 Nyakanga 2016.

Kavutse Olivier na Amanda Fung babanye bamaze imyaka itanu bamenyanye, beruye ko bari mu rukundo mu mwaka wa 2014.

Ibirori by’ubukwe bw’umuririmbyi Kavutse Olivier na Amanda Fung byabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Mujyi wa Rubavu.

Kavutse Olivier mu byishimo ateruye Jireh Reign Shi-rong Kavutse
Amanda Fung, yishimiye infura ye na Kavutse Olivier
Jireh Reign Shi-rong Kavutse yavukanye ibiro 2.9kg n’uburebure bwa 51cm.

Ubukwe bwa Kavutse Olivier na Amanda Fung bwabereye ku nkengero z’ikiyaga Kivu
Amanda Fung na Kavutse mu bihe bya mbere yo gushyingiranwa

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::