Sunday , 20 August 2017

Padiri yafashwe ajyanye umukobwa w’imyaka 13 muri Hoteli ahita atabwa muri yombi

Umupadiri w’imyaka 55 wo mu idini gatulika yafashwe ajyanye umwana w’umukobwa ufite imyaka 13 muri Motel, umwana amurega ko atari ubwa mbere yari amujyanyeyo.

Arnel Fuentes Lagarejos wari Padiri mukuru wa paruwasi ya Mutagatifu Yohana akaba n’umuyobozi w’ishuri Cainta Catholic College arashinjwa guhohotera umwana w’umukobwa bahaniye gahunda ku mbuga nkoranyambaga yo guhurira muri motel mu mujyi wa Marikina mu gihugu cya Philippines.

The Independent ivuga ko gutegura guhura kwa padiri n’uyu mukobwa yabiteguranye n’undi mukobwa ufite imyaka 16 usanzwe afasha abantu kubagezaho abigurisha muri iki gihugu, uyu mu padiri akamuha amafaranga 500 y’amapesos akoreshwa muri Philippines angana n’amafaranga abarirwa mu bihumbi birindwi by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo amugezeho uwo mwana w’umukobwa.

Nyuma y’ifatwa ry’uyu mupadiri, uyu mwana yavuze ko bwari ubwa gatatu basohokanye ariko ko yari yararyumyeho kuko ngo yari yaramuteye ubwoba. Yavuze ko iyo bamaraga kuryamana yahitaga amutunga imbunda akamwihanangiriza ngo nabivuga azamwica.

Mu gihe banozaga uyu mugambi ni bwo Polisi yabaguye gitumo ihita imuta muri yombi.

Umukuru w’Inama y’Abepisikopi muri Philippines Musenyeri Emeritus Oscar Cruz yavuze ko icyi gikorwa kigayitse padiri Lagarejos yakoze Kiriziya itakihanganira ariko ko bazabanza gukusanya ibimenyetso n’ubuhamya ku bafite amakuru yizewe kuri iki cyaha mbere yo kohereza raporo ku cyicaro gikuru cya Kiliziya Gaturika i Vatikani ari naho hazafatirwa umwanzuro ku rwego rw’idini.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube  ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Donat Niyitanga

874 total views, 8 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress