Papa Benedigito XVI yatangaje ko ubuzima bwe buri mu marembera

0
432

Papa Benedigito XVI ufite imyaka 90 y’amavuko yatangaje ko ubuzima bwe buri mu marembera ndetse akaba ari ku musozo w’urugendo rw’ubuzima bwa hano ku isi.

Papa Benedigito XVI wayoboye Kiliziya Gatolika ku rwego rw’isi kuva muri 2005 kugeza muri Gashyantare 2013 yatangaje ko ubuzima bwe buri mu marembera.

Reuters dukesha iyi nkuru yatangaje ko Papa Benedigito yabitangarije mu ibaruwa yandikiye ikinyamakuru cyo mu Butliyani cyitwa Corriere della Sera.

Muri iyo baruwa, Papa Benedigito yagize ati: “Biranshimisha kubona abasomyi benshi cyane bagaragaje ko bashaka kumenya uko mbayeho muri iyi minsi yanjye ya nyuma y’ubu buzima, icyo navuga gusa nuko imbaraga zanjye z’umubiri zigenda zigabanyuka, ndi mu rugendo rujya iwacu.”

Abantu baba hafi ya Papa Benedigito bavuga ko nubwo akuze akibasha gutanga ibitekerezo ariko akaba afite imbaraga nkeya z’umubiri ku buryo agorwa no gutambuka atari kumwe n’umuntu umufasha kugenda.

Papa Benedigito XVI yavukiye mu Bwongereza, Kuwa 16 Mata 1927.

Yagiye ku ntebe y’ubutungane asimbuye Papa Yohani Pawulo II, kuwa 19 Mata 2005, aza kwegura kuri uyu mwanya kuri 23 Gahyantare 2013 kuri ubu akaba amaze imyaka itanu asimbuwe na Papa Francis.

Papa Benedigito w’imyaka 90 yatangaje ko ubuzima bwe buri mu marembera

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::