Saturday , 27 May 2017

Papa Francis ashobora kwemerera abapadiri bagashaka abagore

Umuyobozi wa Kiriziya Gaturika ushinzwe iyobokamana Leonardo Boff, atangaza  ko Papa Francis mu minsi ya vuba azavugurura itegeko rirebana n’abapadiri nabo bakemererwa  gushaka abagore.

Leonardo Boff uturuka mu gihugu cya Brazil, akaba n’igihangange mu bijyanye n’Iyobokamana yabwiye Abasenyeri bo muri Brazil  ko bagomba kubaza papa akemerera  abapadiri bagashaka kandi bagakomeza bakaba  abapadiri.

Leonardo Boff atanga icyizere ko Papa azahindurira abapadiri itegeko bagashaka abagore

Ku isi hose, muri Kiriziya Gaturika   abapadiri  ntibemerewe kugira abagore. Ibi bikaba bimwe mu byatuma Kiriziya ihungabana baramutse bemereye abapadiri gushaka. Dore ko  ifite ibibazo by’urusobe   ku isi hose  by’umubare udahagije w’Abapadiri ndetse n’asbagenda bagera mu izabukuru batakibashije uyu murimo.

Gusa uyu muyobozi ushinzwe iyobokamana avuga ko ntacyo byakwangiza baramutse babemereye gushaka.

Aganira n’ikinyamakuru cyo mu Budage, Boff yavuze ko bishoboka ko abapadiri bashatse abagore n’ubundi bakomeza no gukora umurimo wabo wo kogeza Inkuru Nziza bitagize icyo byahindura mu butumwa batanga.

Agira ati: “Iki ni icyifuzo cy’Abasenyeri bo muri Brazil basaba papa  ko yakwemerera abapadiri gushaka kandi numvise Papa yarahaye agaciro iki cyifuzo ko kandi gikwiye kwiganwa ubushishozi”

Igihugu cya Brazil gifite abakiristu bagera kuri  miliyoni 140 mu gihe hakenewe byibura Abapadiri ibihumbi ijana(100 s000) ariko ubu ikaba ifite abagera ku bihumbi 18000 gusa.

Papa Francis ngo ashyigikiye urukundo no kwita ku bandi ariko ngo ntashaka guhindura inyigisho zisanzwe za Kiliziya Gaturika

Papa Francis ngo yakiriye neza icyifuzo cyo kureka abihaye Imana bagashaka abagore

Boff akomeza  avuga ko mu gihe ibihumbi byinshi by’abapadiri bakemererwa  gushaka kandi bakaba bakomeza inshingano zabo byaba ari intambwe nziza kandi  ishimishije.

Gusa umuntu yakwibaza niba baramutse bemereye  Abapadili gushaka  niba bitahungabanya umurimo w’ubutumwa bakoraga.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

Sophie Nyirabakwiye

4,523 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress