Papa Francis yanenze abakirisitu bakunda ibyubahiro n’amafaranga

0
369

Umushumba wa Kiliziya Ku isi Papa Francis yavuze ko abakirisitu badakwiye kurangwa no gukunda amafaraga, ibyubahiro cyangwa imirimo myiza bakora kuko bishobora kubayobya bikabavana mu nzira yo gukurikira Yesu kandi ari we mwami wabo.

Ibi Papa Francis yabivugiye muri Misa yo kwizihiza umunsi w’Abanyabwenge bagiye kureba Yesu amaze kuvuka, wizihizwa ku itariki 06 Mutarama buri mwaka muri Kiliziya Gatolika.

Yasabye abakirisitu kuyoborwa na Yesu akababera inyenyeri imurikira ibirenge byabo nkuko abanyabwenge baturutse iburasirazuba bayobowe n’inyenyeri ikabageza i Betelehemu aho Yesu yavukiye (Matayo:2:1-2).

Papa Francis yabwiye abari bateraniye i Vatikani muri Kiliziya ya Mutagatifu Petero bitabiriye Misa yo kwizihiza uyu munsi, ko bakwiye kwegurira ubuzima bwabo Yesu akabayobora aho kuyoborwa n’amafaranga, icyubahiro cyangwa imirimo bakora hano mu isi. Yafatiye urugero ku banyabwenge bayobowe n’inyenyeri ikabageza kuri Yesu abwira abakirisitu kuyoborwa na Yesu nk’inyenyeri yabo.

Yagize ati: “Twebwe mu buzima bwacu ni iyi he nyenyeri twahisemo gukurikira? inyenyeri zimwe zishobora gushashagirana ariko zitayobora abantu ku nzira nyakuri, muri izo nyenyeri ziyobya harimo amafaranga, ibyubahiro, kwamamara, mu gihe twabyeguriye ubuzima bwacu. Nyamara inzira ijya mu ijuru ntabwo dusezeranywa kuyibonamo amahoro n’umunezero.”

Akurikiye Yesu ngo ntibakwiye guhangayikishwa nuko badafite ibya Mirenge ahubwo ngo: “Birahagije kugira ubuzima n’amafaranga make ubundi ukanezezwa n’agakiza. Yesu yahamage abantu abasaba gusiga ibyo batunze n’ubuzima bwiza abasezeranya kubaha ubuzima bwiza bageze imuhira.”

Yagarutse ku bakirisitu bamwe na bamwe bava mu nzira yo kwizera bakajya kuyoborwa n’amahame y’isi kubera gushaka kuba abakire n’ibikomerezwa. Avuga ko ibyo bidatanga amahoro maze asaba Imana ati: “Iyaba isi yateraga imbere mu gutanga ubutabera n’amahoro.”

Yababwiye ko mu gihe bashaka gukurikira Yesu badakwiye gutinya ibigeragezo bashobora kuzahurira na byo mu nzira ijya kwa Yesu. Ati: “Tugomba kunyura mu bigeragezo kugirango duhure na Yesu. Niba rero dushaka guhura na Yesu by’ukuri koko tugomba kwihanganira ibitugerageza.”

Papa Francis yasabye abakirisitu kandi gufasha abakene badategereje ko abo bahaye bazabitura bakiri ku isi ahubwo bagategereza ingororano yabo iri mu ijuru.

Papa Francis arasaba abakirisitu kwiyambura isura yo gukunda iby’isi ahubwo bagahugukira iby’inzira ijya kwa Yesu.

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::