Papa Francis yatangaje iby’ingenzi byatuma umwaka wa 2018 urangwa n’amahoro ku isi yose

0
316

Umushumba wa Kiliziya ku isi Papa Francis yatangaje ko ibintu bishobora gutuma umwaka wa 2018 uba uw’amahoro harimo kwakira neza abimukira, guhagarika intambara yo muri Syria, gushora imari mu kugura imiti, Kwitondera ubushomeri buturutse ku gukoresha Robo, kugabanya icyuho gahati y’abakene n’abakire no gukuraho imirimo ikoreshwa abana itabagenewe.

Ibi Papa Francis yabitangaje ku wa 08 Mutarama 2018 mu ijambo yagejeje ku ba abambasaderi bahagarariye ibihugu byabo i Vatikani bagera ku 183 bari bahujwe no kuganira ku gukemura ibibazo byugarije Isi.

Papa Francis yavuze ko kugirango muri 2018 isi ibemo amahoro, ubutabera n’ukwishyira ukizana, hakwiye kubanza gukemurwa ikibazo cy’impunzi z’aba Rohingya kimaze iminsi kigarukwaho mu nama mpuzamahanga zitandukanye.

Yavuze ko mu bibangamiye amahoro ku isi harimo intambara yo muri Siliya, avuga ko na cyo kiramutse gikemutse amahoro muri 2018 yaganza ndetse bigatuma na Siriya yiyubaka.

Papa Francis yongeye kugaruka ku bindi bibazo birimo ikoreshwa ry’abana bari munsi y’imyaka y’ubukure mu mirimo ivunanye avuga ko abo bana bakwiye guhabwa uburenganzira bwabo bwo kubaho neza no kwiga neza.

Ikoreshwa rya Robo (robots) ni kimwe mu bintu birimo gutezwa imbere kugeza ubu mu bihugu biteye imbere, ibi Papa Francis abibonamo ikibazo kuko bishobora gutuma habaho izamuka ry’umubare w’abashomeri ku isi yose bitewe nuko ibyo abantu bakagombye gukora ari benshi, Robo ibikora ari imwe mu gihe gito.

Mu ijambo rye kandi yagarutse ku guhagarika ibikorwa byo kwanga abimukira agira ati: “Uyu munsi hari ibiganiro byinshi ku bimukira biba rimwe na rimwe bigamije kubatera ubwoba. Ntabwo bikwiye kwibagirana ko ubwimukira bwahozeho cyangwa ngo twibagirwe ko uburenganzira bwo kugenda bwahozeho, urugero, ububasha bwo kuva mu gihugu cyawe no kukigarukamo ni uburenganzira shingiro bw’amuntu”

Papa yakomeje ashimira ibihugu byemeye kwakira impunzi ati: “Ni ingenzi kubona ko impunzi zabonewe aho kuba n’ubuhungiro mu bihugu by’ibituranyi cyane cyane muri Jorudaniya, Lebanoni na Turukiya, bashobora gusubira iwabo ariko ubu baratuje”  Papa francis yashimiye kandi ubuyobozi bwa Bangaradeshi ku bufasha bahaye impunzi z’aba Rohingya.

Papa Francis yanavuze ko hakwiye gukurwaho icyuho kiri hagati y’abakire n’abakene ati: “dushobora kubona izamuka ry’ubukoroni bukozwe n’abakomeye n’akize.”

Yavuze ko abakire bashobora kuzaba ba rukokoma bagakandamiza abakene bigatuma ubukoroni buhindura isura ugasanga abakene bakomeje guhera mu buretwa bw’abakire.

Papa Francis ubwo yari amaze kuganira n’aba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo i Vatikani

 

Ntihemuka Benjamin

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::