Papa Francis yateguye amasengesho yihariye yo gusabira ibihugu birimo RDC na Sudani y’Epfo

0
139

Papa Francis yahamagariye abakirisitu Gatolika ndetse n’abakirisitu b’ayandi matorero kuzitabira masengesho yo kwigomwa ndetse no kwiyiriza ubusa ateganyijwe kuba mu rwego rwo gusabira amahoro isi ndetse no gusengera ibihugu birimo abaturage bakomeje guhohoterwa birimo Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo na Sudani y’Epfo.

Muri iyi minsi mu bihugu bitandukanye bya Afurika no ku isi muri rusange hari ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa abaturage by’umwihariko barimo n’abakirisitu.

Ibi ni byo byatumye Papa Francis ategura amasengesho yihariye yo gusengera ibi  bihugu akaba ahamagara abakirisitu bo mu matorero yose ku isi kuzitabira ayo masengesho adasanzwe.

Papa Francis yagize ati ” buri wese ku giti cye hamwe n’umutima nama we akwiye gutekereza ku kigomba gukorwa kugirango amahoro agaruke ku isi ndetse n’ihohoterwa ricike

“Mu byukuri buri muntu wese akwiye gusenga avuga ati” nta hohoterwa rikwiye kubaho kuko nta butsinzi bubonekera mu ihohoterwa ahubwo amahoro ni inyungu za buri wese”.

aya masengesho azaba ari umwihariko ku bihugu birimo intambara ndetse n’akarengane nka Sudan y’Epfo ndetse hagasabirwa abakirisitu Gtolika bakomeje guhohoterwa muri Repubulika Iharanira  Demokarasi ya Congo

Sudan y’Epfo yakunze kurangwa n’intambara z’urudaca ndetse n’ibindi bikorwa bihohotera ikiremwa muntu, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na yo yaranzwe n’ibikorwa bihungabanya ubuzima bw’abatari bacye kuva mu kwezi kwa 12 ubwo abakirisitu Gatolika batangiraga imyigaragambyo yo kwamagana Perezida Kabila wanze kurekura ubutegetsi.

Iyi myigaragambyo yaguyemo abakirisitu ndetse mu minsi ishize Polisi yataye muri yimbi umupadiri ukurikiranweho kuba umwe mu bayiteguye.

Aya masengesho biteganyijwe ko azaba ku itariki 23 Gashyantare 2018 aho buri mu kirisitu Gatolika wese asabwa kuzazirikana abaturage bafite ibibazo, ariko n’abakirisitu bo mu yandi madini barasabwa kuzifatanya na bagenzi babo gusabira isi amahoro.

Papa Francis arasaba abakirisitu kuzitabira amasengesho yo gusabira abari mu kaga

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::