Thursday , 29 June 2017

Papa Francis yahamije ko Noheri ya 2016 ishobora kuba iya nyuma mu mateka ya muntu

Umushumba wa Kiliziya Gaturika Papa Francis, mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukuboza yagaragaje  ko niba  hatagize igikorwa  intambara zugarije isi zihagarare ko umunsi mukuru wa  Noheri ushobora kuba ari bwo bwa nyuma wizihijwe mu mateka.

Mu ijambo rikakaye, Papa Francis yavuze ko ukutabana neza kw’ibihugu byo ku  isi byerekana ko dusatira umusozo wayo, ko kandi umwaka utaha bishoboka ko isi yaba yarasibanganye.

Papa Francis wigeze gutangaza ko hazabaho  intambara ya gatatu y’isi, mu gitambo cya  misa yaturiye muri Kiriziya ya Casa Santa Maria muri uku kwezi yerekanye ko Noheri y’uyu mwaka igereranywa nk’idashishikaje, mu gihe abantu benshi bari  mu bibazo by’intambara z’urudaca  hirya no hino ku isi.
Yagize ati “ turi kwegera umunsi mukuru wa Noheri, hazaba umucyo, hazaba iminsi mikuru itandukanye, ibirugu, ibintu byose bizaba byateguwe neza ariko isi izakomeza kuba mu ntambara”.

Ikinyamakuru Hopefornigeriaonline kivuga ko Papa Francis yabwiye imbaga y’abantu bari bateraniye aho ko mu gihe isi ifite inzara ,inkongi z’imiriro, ubona ko igana habi, bikatwereka ko kwizihiza  iyi noheri y’uyu mwaka ku bazashobora
kuyizihiza, ishobora kuba ari iya nyuma mu gihe inzira y’amahoro idaharaniwe.

Résultat de recherche d'images pour "papa francis"

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Sophie Nyirabakwiye

33,701 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

12 comments

  1. Nimumureke buriya arabyiyumvamo ko ariyanyuma kibizima bwe bwite.

  2. Hhhh..nimba ariwe wayishyizeho buriya izavaho koko…

  3. Harya ngo ni Imana!!🙅 God knows

  4. Nakarye mama we siwe Mana yacu gicucu

  5. Ntacyo Gihozo Claude

    gutukana bibi

  6. Shishi M Claudette

    Mama we azize iki? Wimutuka ahubwo tumusengere amenye ukuri

  7. Shishi M Claudette

    Abibwiwe n’iki? Uyu si uwa mbere ubivuze. Gusa duhore twiteguye kuko bibiliya itubwira ko uwo munsi uzatungurana. Imana Data wa twese niwe uwuzi wenyine

  8. Ubwo twamazekubuvumbura yuko aruburyo bushya satani arimwogukoresha kugusha abantu abavanakumana iyo ibyobahanuye bitabaye abantubenshibavakumana rero natuze

  9. nubundi ngomumisiyimeruka abanubazababafitekwinangiramumitimayabo bavuga ngonikobyahoze icyigenzi duhoretwiteguyekukotutazi umusiniryihe

  10. twongeye gusaba abanyamakuru kudaha agaciro coment zitarimo ikinyabupfura n Indanga gaciro zabanyarwanda Umuntu ntagatukane ngo mumwumve rwose afite ihungabana

  11. Wowe se ninde ubona adatutswe yakorerwa iki nagahambe ubuse ashaka kuvugako twarya ibyacu byose ahubwo ni ikibi. Umenya nawe utabyara sha niyompavu.

  12. None se bantu b’Imana mwasomye inkuru yose cg mwasomye umutwe wayo gusa? Hari uwaba yarumvise se amagambo y’umwimerere yabivuzemo? Itangazamakuru ntirikadushyushye umutwe ngo dukurizeho ! Buri igihe siko haba hakenewe igisubizo cyacu cyane cyane ku bintu tutahagazeho! Mugire umugisha muri 2017! Imana ibarinde!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress