Papa niwe utumye iwacu tudakizwa , none bakuru banjye bamaze kuzana ibinyendaro i muhira / MBIGENZE NTE ?

5
468

Nitwa Mulisa Jeanne d’Arc , ntuye mu karere ka Nyarugenge , nkaba n’umwana wa gatanu mu bana umunani iwacu babyaye. Muri abo bana , batanu ba mbere nanjye ndimo nta muhungu urimo twese turi abakozwa .

Ibyo ngiye kubabwira ntihagire ubihuza nuko wenda twaba turi abakene , kuko twavutse dusanga iwacu hari amafaranga kugeza na nubu amafaranga arahari , ariko habuze umunezero mu bana , mu babyeyi , mbese biteye agahinda.

Ikibazo mfite giteye gitya ;” Iwacu twakuze neza kandi dukurana ubwisanzure bituma buri wese yumva ko ashobora kwifatira umwanzuro . Papa yajyaga ajya gusenga na Mama , natwe tukajyana nabo kugeza dukuze . Nyuma Papa aza kubyara umwana hanze njye nawe dusa naho tuvukira mu kwezi kumwe n’umwaka umwe  , bituma Mama ababara cyane nawe atangira kujya amuca inyuma.

Cyera kabaye Mama yaje kujya atangira kunywa inzoga ngo ariha amahoro , bituma na Papa atangira kunywa inzoga , bigera no mu bana nanjye ubabwira ibi rwose nanywaga inzoga , ariko nakwibuka ko twahoze dukijijwe nkumva ngize agahinda.”

Iwacu ibinyendaro bimaze kuba bitatu :

Kubera ko nanga ko bazumva ko nataranze umuryango , ubu iwacu tumaze kwakira abana batatu tutazi ba se , byibuze ngo banaze birege batware bakuru banjye babatunge bubatse umuryango n’abana babo batazakurana ibikomere .

Nyuma yo guhura n’umusore umwe akambwira ko nta handi nakura ibyishimo bihoraho uretse mu nzu y’Imana , nakomeje kumugira inshuti nawe arankundira kugeza ubwo atangiye ubuzima bwe bwo kubaka urugo , dusa naho tuburanye ariko bimfasha kureka inzoga none nkomeje inzira y’Agakiza natangiye nubwo ibibazo by’umuryango bimaze kumbana urusobe.

Bavandimwe , mbaziho ubujyanama bwiza bwafasha umuntu kugira uko yitwara mu bibazo bitandukanye byamumennye umutwe . None nanjye mungire inama yuko nakwitwara muri iki kibazo twatejwe na Papa.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rurangwa  Aimable

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

5 Ibitekerezo byanyu

  1. Imana NYAGASANI iguhe umugisha n’ihumure mu nzira wahise mo ncuti y’Imana! Kdi ukomeze inzira wihangane uzanesha! +250788826226 contact me!

  2. Nange ndarebye moba nagufasha muruburyo, Mubyukuri Papa wawe ararengana Umwanzi w’umuntu ni satani

    papa wawe nawe siwe, ahubwo yabaye igikoresho cya satani nkuko nabakuru bawe nabo babaye imbata z’umwanzi satani,

    wowe rero dore icyo ukwiye gukora nuko nuko wakwira Agakiza ka Kristo maze ugahinduka byukuri % Umwana w’Imana. wamara kuba umwe na Kristo. nibwo uzafasha nabavandimwe.

    gusa impungenge mfite nimwe, nuko wahungiye munzi kdi munzu ntamahoro abamo ahubwo wajya guhungira kuri Yesu Kristo

    Yohana 10.1-10
    Abaroma 8.9

    Bikunze wampamvugisha 0783605614

  3. Niba koko waramenye umwami yesu kristo ugakizwa nubuntu bwe kubwo kwizera niwowe ugomba kuhagarara mu mwanya wumuryango wawe ugashaka Imana no gukiranuka kwayo kdi ugasengera cyane umuryango wawe kiki nta muntu uhindura undi ahubwo basengere, ubakundishe ijambo ryimana ndetse uberere imbuto zikwiriye abihannye.

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::