Papa Yohani Pawulo wa II yafatwaga ate muri kiriziya Gatorika .

0
466

Imiterere y’ingenzi y’Ingoma ya Papa Yohani Pawulo wa II Nyuma y’iminsi 30 gusa Papa Yohani Pawulo wa II bitaga”Papa w’inseko nziza” yamaze ku buyobozi bwa Kiliziya Gatolika, itorwa ry’umunyapolonye, Arikiyepisikopi wa Karakoviya witwa Karoli Woyitila ku ntebe ya Petero ryatunguye benshi.

Ni we mu Papa wa mbere utari umutaliyani wari utowe ku va mu 1522. Papa Yohani Pawulo wa II atorwa ku wa 16 Ukuboza 1978 yari mutoya ugereranyije n’abamubanjirije.

Yari afite imyaka 58 y’amavuko,yari umugabo utajegajega, ufite ubuzima buzira umuze ufite ingufu n’umuhate kandi agakorana ibakwe. Rugikubita Papa Yohani Pawulo wa II yanze ko ubupapa buba umurimo wo mu biro cyangwa se ubuyobozi bukorerwa mu bitabo gusa.

Umurimo we w’ ubuyobozi bwa Kiliziya yawukoze neza. Ibibazo byose bamugezagaho yabifatiraga ibyemezo, akabikemura.yakiraga abantu benshi ndetse no ku meza; kandi agakunda kubaza amakuru yo hirya no hino.

Ni we mupapa wa mbere wakoze ingendo nyinshi. Mu maso ye, umurimo w’ ubupapa ni umurimo w’ intumwa. Yakundaga kugenda. Mu bitekerezo bye mo mu buzima bwe ni ho yavomye ingufu zo kugera ku mugambi:

kubohoza igihugu cye kavukire n’ibihugu by’ i Burayi bw’ i Burasirazuba ku ngoyi ya gikomunisiti no gutsindisha ibitekerezo bigendera kuri Marigisi uburyo bwo kumva ko umuntu afite roho n’uburenganzira busesuye.

Papa yujuje iyo nshingano yo kubohora muntu atabikoze nk’umunyapolitiki ahubwo nk’ umuyobozi wa roho. Abenshi mu bakurikiraniraga hafi babonaga ko Papa Yohani Pawulo wa II atumvagwa na bose mu rwego rw‟ imyifatire.

Yabaye umupapa wakunzwe cyane n’abakiristu gatolika, n’abo mu yandi matorero ndetse n’andi madini.Yitabye Imana ku wa 2 Mata 2005 ku myaka 84 y‟amavuko. Asimburwa na Karidinali Yozefu Ratsingeri, wafashe izina rya Benedigito wa XVI, ku wa 19 Mata 2005.

Kwigisha Ivanjili bundi bushya Mu mugambi we, Papa Yohani Pawulo wa II,yumvaga ko muri iki gihe turimo,kwigisha Ivanjili bigomba gukorwa mu bihugu byose kuko hakiri ibihugu 46 bigitegereje kumenya Inkuru Nziza,n’ibyayimenye kuva kera,ubu bikaba byaratatiye amasezerano,Batisimu,bikeneye kongera kwigishwa Ivanjili bundi bushya.

Kwigisha Ivanjili bundi bushya birasaba kuba igisubizo kigera ku nyota y’ibyerekeye Imana.Ni ngombwa ko abakristu babera Yezu Kirisitu abahamya mu mibereho yabo ya buri munsi, bafasha abagabo n’abagore bo mu bihugu byabo kuvoma ku isoko y’umurage wa gikiristu.Twese hamwe dusubire ku isoko y’ubukristu, kandi turangamire Kiristu kugeza igihe azazira mu ikuzo

Papa Yohani Pawulo wa II

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::