Pasiteri Bosco yahanganye na Dayimoni irya akadobo k’amakara — AMAFOTO NA VIDEO

0
133

Pasiteri NSABIMANA Jean Bosco ni umushumba w’Itorero Patimos of Faith Church. Uyu mupasiteri  usengera abantu bahanzweho n’imyuka mibi akoresheje amazi yita ‘Amaraso ya Yesu’ bagakira  aherutse guhura n’umugore warurimo dayimoni imuteza guhekenya akadobo k’amakara, ahangana nayo ariko ayivugisha ikamusubiza.

Pasiteri Bosco yabanje guha uyu mugore amazi yise ‘Amaraso ya Yesu’, maze umugore ahita yikubita hasi yubamye , bisa n’igikorwa kidasanzwe ku bari muri uru rusengero bahise bakoma amashyi.

Pasiteri Bosco abwira abari mu iteraniro ati: ” nuyatwara utazagira ngo ni ya mazi y’iwanyu.” Uyu mugore yaje kubyuka aricara atangira kuvugirwamo na dayimoni , ihishura uko imukoresha n’ibyo imukoresha byose.

 REBA VIDEO UMENYE UKO BYARI BIMEZE :

Uwo mudayimoni avuga uburyo yoherereza uyu mugore intare imutera ubwoba, imbeba zimurya ibirenge n’imbwa ngo zimurye.

Icyatangaje abantu ni ukuntu uwo mudayimoni ateza uyu mugore guhekenya amakara yuzuye akadobo, kugeza ubwo yanayahekenyeye imbere ya pasiteri Bosco mu rusengero.

Nyuma yuko iteraniro ryose risengeye hamwe, Pasiteri Bosco yavuze ko isengesho ryabo rikoze umurimo ukomeye mu kwirukana dayimoni wari muri uyu mugore witwa Mumporeze waryaga amakara.

Ntibyaciriye aho, kuko Pasiteri Bosco yamukojejeho ho ikiganza agira ati: “Fire. Rekura Mumporeze, urekure ubwenge bwe, urekure amagufwa ye.Turakwirukanye mu rugo rwe, aho wari uri inyuma y’inzu ye tugusanzeyo turakwirukanye,amajwi yamwongoreraga turayirukanye.”

Mumporeze yahise ashima Imana avuga ukuntu yatonekaraga umubiri wose, uko yaryaga amakara akumva araryoshye n’ibindi.

Yagize ati: “Ndashima Imana ko nakize. Natonekaraga umubiri wose , nkirira amakara nkumva araryoshye ariko nayasezeraye.”

Pasiteri Bosco yashoje urugamba yarwanaga n’uyu mudayimoni aha amazi wa mugore nanone ati: “Ayo ni amaraso ya Yesu Unyoye.”, ntiyagira icyo aba, bitandukanye na mbere bayamuha bataramusengera akikubita hasi.

Umugore watewe na dayimoni imuhekenyesha amakara, agiye guhabwa amazi yitwa ‘Amaraso ya Yesu.’
Akiyanywa yahise yikubita hasi.
dayimoni amutera guhekenya amakara akumva araryoshye.

Iteraniro ryasabwe gusengera uyu mugore.
Dore uko yari yifashe iteraniro rimusengera.
Pasiteri Bosco yamukojejeho ikiganza agira ati: “Fire. Rekura Mumporeze,….
Pasiteri Bosco yongeye kumuha ya mazi yitwa ‘Amaraso ya Yesu’ ntiyongera kwikubita hasi nka mbere.
Uwiriraga amakara yabaye muzima.
Mumporeze yahaye Imana icyubahiro.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::