Friday , 22 September 2017

Pasiteri Bugingo agiye kugezwa imbere y’ubutabera kubera gutwika Bibiliya z’Abakirisitu be

Pasiteri Aloysius Bugingo uyobora Itorero House of Prayer Ministries International muri Uganda agiye kugezwa imbere y’Ubutabera nyuma yo gutwika Bibiliya z’Abakirisitu be ku mugaragaro.

Urukiko rwo muri Uganda rwahamagaje Pasiteri Aloysius Bugingo uyobora House of Prayer Ministries International nyuma yuko bamwe mu batwikiwe Bibiliya na we bagejeje ikirego mu rukiko basaba ko yahagarikwa ntakomeze gutwika Bibiliya.

Daily Monitor dukeshya iyi nkuru ivuga ko Wameli Anthony Yeboah wunganira mu mategeko Aloysius Kiiza Matovu na Evangelist Semugooma Francisco bareze uyu mupasiteri, yavuze ko Pasiteri  Bugingo yishe nkana Itegeko Nshinga ahungabanya uburenganzira bwo gusenga ndetse no gutwika ibikoresho byifashishwa mu gihe cyo gusenga birimo Bibiliya, Korowani n’ibindi byifashishwa mu gihe abantu baba barimo basenga.

Yongeyeho ko bafite amakuru yizewe ko Pasiteri Bugingo akomeje gutwika n’izindi Bibiliya bityo ko hashyirwaho uburyo bwatuma atabona uko akomeza kuzitwika.
Muri Mata uyu mwaka nibwo humvikanye inkuru ko Pasiteri Aloysius Bugingo yatwitse Bibiliya z’abakirisitu be, ibintu byatangaje abantu benshi.

Uyu mupasiteri yatwitse Bibiliya za ‘King James Version (KJV) n’iza ‘Good News’ yambuye abayoboke b’idini ye ku munsi wa Pasika avuga ko zanditsemo amagambo ‘Holy Ghost’ aho kuba ‘Holy Spirit’ byose bisobanura Roho Mutagatifu / Umwuka Wera ukurikije urubuga Wikipedia.

Abapasiteri bagenzi ba Bugingo bafashe ibikorwa bye nk’iby’isoni nke, ubujiji no kutababarira.

Abayoboke be bavuze ko mbere yuko atwika izi Bibiliya yabanje kubabwira ko muri ‘King James Version’ no mu Isezerano rishya zakozweho ibimeze nko guhimbahimba ndetse hari imirongo imwe n’imwe yakuwemo nta bisobanuro bitanzwe.

Muri Mata uyu mwaka nibwo yatwitse izi Bibiliya

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Donat Niyitanga

1,689 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress