Pasiteri Cyuma yasobanuye ubwicanyi bushya bwadutse mu bakirisitu

0
1618

Pasiteri Cyuma Jean Claude yasobanuye ko hari Abakirisitu bazi ko atari abicanyi kandi babikora , atanga ingero z’ubwo  bwicanyi zirimo no kwikinisha byiganje mu rubyiruko.

Agendeye kuri iri jambo yigishije , yavuze ko Abakirisitu bakwiye kuba maso kurushaho kuko uko iminsi igenda iza , ari na ko na bo bakwiye kuba maso.

Pasiteri Cyuma Jean Claude uyobora Itorero ry’Akarere rya Huye yasomye muri Matayo 19: 16 – 20 hagira hati “ Nuko umuntu aza aho ari aramubaza ati “Mwigisha mwiza, nkore cyiza ki ngo mpabwe ubugingo buhoraho? Na we aramusubiza ati“Unyitira iki mwiza? Umwiza ni umwe gusa, ni Imana.

Ariko nushaka kugera ku bugingo, witondere amategeko. Aramubaza ati “Ni ayahe?” Yesu aramusubiza ati “Ntukice, ntugasambane, ntukibe, ntukabeshyere abandi, wubahe so na nyoko, ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda. Uwo muhungu aramubwira ati “Ayo yose narayitondeye. None icyo nshigaje ni iki?”

Iri jambo rivuga uko umuntu akwiye gukurikira Yesu. Asobanura ko umuntu ushaka gukurikira Yesu akwiye gutanga ibye akabiha abakene.

Yasobanuye ko mu bakirisitu harimo abameze nk’abafana badasiba mu rusengero ariko batazaragwa Ubwami kuko badakijijwe , nkuko hari n’abari mu Itorero bakijijwe neza ari na bo bazaragwa ubwami bw’Ijuru.

Ati “ dufite abantu baje mu nzu y’Imana baje gutamporeza, dufite n’abandi baje gukurikira Yesu ari abafana gusa abo rero ntibazabona ijuru .”

Yakomeje agira ati “ muri uru rugendo hari abantu barurimo ariko ari abafana gusa, umufana akenshi aba azi abakinnyi b’ikipe afana ariko iyo itsinze akomeza kunywa amazi akarya n’ibijumba nk’ibyo yaryaga”.

Pasiteri Cyuma kandi yakomoje ku byo Yesu yabwiye umuntu wari umubajije icyo yakora kugira ngo abone ubugingo, Yesu akamusubiza ko akwiye kubanza kubahiriza amategeko yose arimo kureka kwica, kwiba ndetse no kubaha ababyeyi.

Kuri iyi ngingo yasobanuye ko muri iki gihe hari ubwo abantu bavuga ko batica kandi bica abisobanuza umurongo wa Bibiliya uvuga ko uwanga mugenzi we aba ari umwicanyi anavuga ko abantu bikinisha nabo ari abicanyi.

Yongeyeho ko hari ubwo ajya yerekwa akabona abantu bakora ibi byaha kandi ko Imana ibyanga urunuka ko na bo ari abicanyi nk’abandi bose nubwo benshi batabifata nk’ubwicanyi.

Ati “ Yesu yabwiye uriya musore ngo ntakice… ugasanga umuntu aravuga ngo njyewe si ndi umwicanyi kandi anjywa imiti imubuza kubyara nta mugabo agira cyangwa ugasanga umuntu abaho mu buzimabwa kwikinisha”.

Mu nyigisho ye yamaze hafi igihe cy’isaha yasabye aba banyeshuri kwiga neza kandi bakijijwe bagakurikira inzira y’ijuru batajijinganya gukurikira Yesu.

Pasiteri Cyuma Jean Claude

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::