Wednesday , 26 July 2017

Pasiteri Desire Habyarimana yasubije abatekereza ko bazishima mu Ijuru bakakira kubaho ubuzima bubabaje ku isi.

Pasiteri Desire Habyarimana ntiyemeranya n’abafite imyumvire y’uko umuntu akwiye kwakira kubaho ubuzima bubi ari mu isi, yizeye kuzabaho neza mu ijuru.

Aganira n’ikinyamakuru ibyishimo.com, Pasiteri Desire yavuze ko bene iyi nyigisho atari yo kuko agakiza gakwiye kugera ku bice bitatu bigize umuntu.

Yagize ati:” Ntabwo iyi nyigisho ari yo.Twabanziriza kuvuga ku gakiza kuzuye, kaba kakoze ku bice bitatu: Umwuka, Ubugingo n’umubiri.Hanyuma iyo umuntu yakiriye Kristo, agakiza kagomba kugera muri ibyo bice byose.Rero ntekereza ko abantu batekereza ko tuzishima mu ijuru gusa, hari ibindi byinshi baba birengagije.Mu ijambo rimwe iyo nyigisho aba ari inyigisho y’igice kimwe.”

Pasiteri Desire avuga ko hari ibyo Imana iduhera hano ku isi kandi bimwe bisaba kwitanga no kubikorera ngo kuko umwuka ataba mu kirere ahubwo atura mu mubiri muzima.

Yagize ati:” Ntabwo umwuka aba mu kirere aba mu mubiri muzima.Kandi umubiri ukenera kurya, kwambara, aho gutura, uburenganzira, agaciro, umutekano n’ibindi.Ibyo ntabwo biba mu ijuru, Imana ibiduhera hano.Ikindi barabikorera, iyo hatabayeho kwitanga ngo umuntu akore inzara yamwica.”

Uyu mupasiteri usaba abanyamadini guhinduka, bakigisha agakiza kuzuye yagize ati:”Rero abanyamadini bakwiye kwigisha agakiza kuzuye.Ababwirizwa n’ababwiriza bafite iyi myumvire bakwiye guhinduka.”

Pasiteri Desire abona iyi myumvire nko kwirengagiza nkana inshingano za muntu, ari nabyo bizanira abayifite kugerwaho n’ingaruka zikomeye nk’ubukene, kutagira aho kuba n’ibindi.

Yagize ati:” Rero iyo umuntu ananiwe kuzuza inshingano ze agerwaho n’ingaruka nyinshi:ubukene, guhora yifuza n’ibindi. N’ubwo umuntu avuga ko tuzanezerwa mu ijuru, ntabwo waba wabuze amafaranga yo kohereza umwana ku ishuri ngo wishime, ntabwo baba bakwirukanye mu nzu ngo ugire ibyishimo.Birasaba guhindura imyumvire.Iyo nyigisho iba ituzuye ni nk’uko umuntu yaba acumbagira afite ukuguru kumwe.”

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na YouTube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

2,050 total views, 3 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress