Pasiteri Ezra Mpyisi yongeye kwitsa kucyo yavugiye mu bukwe bw’umupfumu Rutangarwamaboko .

0
1769

Pasiteri Ezra Mpyisi asanga ubukwe bw’umupfumu Rutangarwamaboko ntaho butaniye n’ubwo abantu bita aba gikirisitu ngo kuko ari umupfumu ari n’umukirisitu utarareka ibyaha byose bose ni aba Satani.

Asanga kandi gusezerana hakoreshejwe umwishywa cyangwa impeta byose ni kimwe kuko n’Imana ishyingira Adamu na Eva batagiye mu rusengero cyangwa ngo bambikane impeta, agasanga ik’ingenzi ari ugukundana nk’uko bikwiye umugabo n’umugore.

Mu bukwe bwatangaje benshi mu babutashye no mu babonye amafoto yabwo yacicikanaga ku binyamakuru no ku mbuga koranyambaga, umupfumu Modeste Nzayisenga Rutangarwamaboko uvura akoresheje ibya imbaraga za gakondo n’ibyatsi yakoze ubukwe mu mpera z’icyumweru gishize, ubukwe na Pasiteri Ezra Mpyisi yitabiriye akanigishamo Ijambo ry’Imana.

Icyo Ezra Mpyisi avuga ku bukwe bw’umupfumu Rutangarwamaboko yanavugiyemo ijambo rikomeye.

Ubu bukwe bwagaragayemo ibikoresho n’amafunguro bya Kinyarwanda bidakunze kuboneka mu bundi bukwe birimo gukoresha inkoko mu cyimbo cy’amasahani ndetse na rucakarara(umutsima w’amasaka) mu cyimbo cy’imitsima ya kizungu (gateau) ikoreshwa muri iki gihe  ndetse aho kwambwikana impeta Rutangarwamaboko akambika umugeni we Umuziranenge Sana Cynthia icyatsi cyitwa ‘Umwishywa’ mu cyimbo cy’impeta, biri mu byatumye Pasiteri Ezra Mpyisi avuga ko ubu bukwe ari bwo bwa mbere atashye akabona ari bwo bwiza.

Mu kiganiro yahaye Ibyishimo.com, Pasiteri Mpyisi yahamije ko ubukwe bwa Rutangarwamaboko ari bwo bukwe yabonye bwujuje ibyangobwa biranga ubukwe bw’umuco wa Kinyarwanda. Avuga ko kwambikana impeta cyangwa umwishywa byose ari ibyo abantu bihimbiye bitewe n’imico yabo kandi byose ntaho bihurira n’Imana.

Impeta n’umwishywa byose si iby’Imana….

Pasiteri Mpyisi asanga uko ubukwe bwakorwa kose hakurikijwe umuco w’ahantu runaka ntacyo bivuze kuko ibyo Imana itabirebaho ahubwo isaba abashakanye gukundana bisabwa umugabo n’umugore kuko ngo kwambikana impeta cyangwa umwishywa byose atari umuco w’Imana.

Ati “Kera ntitwarongoraga? Udasambanye ukarongora umugore wawe!…buriya ni umuco w’i Rwanda, none se gushyingira kwa gikirisitu bashyingira bate? Hari ikintu kitwa umuco hari n’icyaha, abakirisitu barongoza impeta, impeta ni ubukirisitu? Abandi na bo bahanye igihango bakoresha umwishywa; ubwo mutandukaniye he se?”

Yakomeje agira ati “Igihe Imana yashyingiraga Adamu na Eva yari ifite impeta? Yari itite umwishywa? Yari ifite twa twenda bambara? Hari urusengero bagiyemo? Bivuze ngo umwishywa, impeta byose ni ubusa. Icyo Imana yavuze ni ukuvuga ngo uyu ni umugore wawe, uyu ni umugabo wawe kandi ibi ni byo nahavugiye. Nabwirije ubutumwa ngaragaza ko impeta n’umwishywa no kujya mu rusengero atari byo Imana yavuze, byose ni ibihimbano abantu bihimbiye, gushyingira kw’Imana ni uko umenya ko uyu ari umugore wawe uyu akaba umugabo wawe mukabana amahoro ntimuryane nk’uko ab’isi baryana”.

Impamvu yatumye ataha ubu bukwe yagira ngo ababwire ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo

Pasiteri Mpyisi avuga ko icyari kimujyane ari ukuhavugira ubutumwa bwiza akabwira abari bahari ko Yesu Kristo ari umucunguzi w’abamwera bose. Avuga ko yishimiye ko bakoresheje umuco w’i Rwanda ariko kaba n’akanya keza ko kubereka umuco w’Imana uwo ari wo.

Ati “Ujye muri bo ubereke ko ibyo byabo: ni umuco w’i Rwanda, uw’Imana ni uyu nguyu, abajya mu kiriziya ni umuco w’Abayuda, iby’Imana ni ibi. Narahagiye nkora icyanjyanye[ kubwiriza ubutumwa]”.

Ubu bukwe bwabereye mu Bibungo bya Mukinga ho mu karere ka Kamonyi ari naho Rutangarwamaboko avuka, bwakurikiwe no kujya gufata amafoto i Nyanza mu rukari.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Donat  Niyitanga

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::