Thursday , 29 June 2017

Pasiteri Gasana James yagaragaje umwuka mubi wateye abapasiteri bo mu Rwanda ubatera gukora amakosa amwe n’amwe

Pasiteri Gasana James, Umushumba w’Itorero Church of Hope rikorera i Kanombe mu mujyi wa Kigali, ahamya ko hari umwuka wateye abapasiteri benshi wo gushaka abakristo benshi, bityo bagakora amakosa menshi mu murimo w’Imana.

Mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru Ibyishimo.com, Pasiteri Gasana yavuze ko Bibiliya itabatumye gushaka abantu benshi ahubwo yabatumye gushaka abigishwa ba Yesu.

Pasiteri Gasana avuga ko hari umwuka mubi wateye abapasiteri benshi wo gushaka abakristo benshi.

Yagize ati:”Hari umwuka mubi wateye abapasiteri benshi wo gushaka abakristo benshi.Ntabwo Bibiliya yigeze idutuma abantu benshi, yadutumye abigishwa ba Yesu, abigishwa ba Yesu ni abahe? ni abantu basa nka Yesu.Mbese iyo umbonye ubona Yesu?Mbese iyo tuganiriye ibyo nkubwira ndabikora?Mbese nkubwiye ngo duhure saa tanu, nibyo?”

Pasiteri Gasana avuga ko uyu mwuka yise ‘mubi’, utuma abapasiteri benshi birata uwo mubare w’abakristo n’ibindi bikorwa bagezeho kandi atari byo binezeza Yesu.
Yagize ati: “Abantu rero bari kurwanira ngo mfite abantu magana atanu, magana atandatu, ngo mfite urusengero rufite amakaro.[…]Ntabwo Yesu anezezwa n’amakaro na Palafo, anezezwa n’uko tuba heza ariko ntabwo anezezwa n’abantu magana atandatu.”

Pasiteri Gasana yemeza ko abapasiteri bakwiye kumenya ikintu kinezeza Imana bakagikora bakareka kurwanira abakristo.

Ntabwo Yesu anezezwa n’amakaro na Palafo.

Yongeyeho ati: “Nta nzu wakubakira Imana ngo uyinezeze, aba ni abantu birata ngo njyewe nubatse urusengero rudasanzwe, njyewe mfite abantu 1000, mfite imodoka 6, Ibyo byose wirata ni Yesu wabikoze[…].Kuko Gasana James yubatse urusengero, akubaka ishuri, ariko wubakishije iki? mbese wakubaka iki?wayirataho ute? ,
…kuko umuntu Imana ishaka ni ufite umutima umenetse.Kugira umutima umenetse ni cya gihe umukene agusaba, yakuganyira ugaturika ukarira, ukameneka ukamugirira impuhwe z’Imana.Ni cya gihe uzakubitana n’umushonji ukamugaburira.”

Uyu mupasiteri yashimangiye ibyo avuga yifashishije icyanditswe kiri muri Yesaya 66:1-2, cyivuga ngo: “Uwiteka aravuga ati “Ijuru ni intebe yanjye, isi na yo ni intebe y’ibirenge byanjye. Muzanyubakira nzu ki, kandi aho nzaruhukira hazaba ari hantu ki?.Kuko ibyo byose ukuboko kwanjye ari ko kwabiremye, bikabaho byose.” Ni ko Uwiteka avuga. “Ariko uwo nitaho ni umukene ufite umutima umenetse, agahindishwa umushitsi n’ijambo ryanjye.”

Pasiteri Gasana James avuga ko muri uku kurwanira abakristo, abagore ari bo babigenderamo kuko byoroshye kubeshywa n’abahanuzi yise ‘Ab’ibinyoma’ akabagereranya n’abapfumu.

Yagize ati:”Cyane cyane abagore nibo bakunda kuraguza no kubeshywa.Ubundi abadamu n’abakobwa nibo bakunda gushaka Imana kurusha abagabo.Bamenekera Imana cyane, bagira n’ibibazo biruta iby’abagabo, Bityo kubabeshya kuko bakunda kumva biroroshye.Niyo mpamvu abahanuzi b’ibinyoma Bibiliya yavuze bari kuyobya benshi”

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na YouTube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

821 total views, 2 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress