Pasiteri Gasana James yahishuye icyakwereka ko umupasiteri runaka ari ibandi

0
15

Pasiteri Gasana James ni umushumba w’itorero Church of Hope rikorera i Kanombe mu mujyi wa Kigali.Uyu mukozi w’Imana avuga ko kimwe mu bigaragaza ko umupasiteri runaka ari ibandi ari ugusaba umuntu ikiguzi kugira ngo ibintu by’Imana bikore, ibintu agaragaza nka ruswa kandi Imana itayirya.

Pasiteri Gasana uyobora Church of Hope agaragaza ko Imana itarya ruswa.

Mu kiganiro aherutse guha ikinyamakuru, Ibyishimo.com, Pasiteri Gasana Yagize ati:”…ariko njyewe umuntu uvuga ngo zana ibihumbi magana atanu kugira ngo igisubizo cyawe kibe, ubwo ni ubujura, icyo ni ikimenyetso (Indicateur) simusiga kigaragaza ko uwo muntu ari ibandi.Nanjye ninza kukubwiriza nkakubwira ngo njyewe Pasiteri Gasana James, kugira ngo ibintu byawe bikore, nzanira ibihumbi makumyabiri, uzamenye ko ndi ibandi uwo munsi.Ndabisubiramo, uzamenye ko ndi ibandi uwo munsi, kuko Bibiliya iravuga ngo ‘Twaherewe ubuntu dutangire ubundi’, Ntabwo Imana irya ruswa.”

Pasiteri Gasana ntiyemeranya n’insengero zimwe na zimwe zashyizeho iminsi y’ibitangaza, ibyo we yita kurushanwa (Competition) n’abandi, kuko ngo abantu bashaka kumva byinshi kandi byiza.

Pasiteri Gasana ntiyemeranya n’insengero zimwe na zimwe zashyizeho iminsi y’ibitangaza.

Yongeyeho ati:”Hari insengero wumva ngo kuwa Gatatu ni umunsi w’ibitangaza nk’aho ibitangaza ari twe tubikora.Ibitangaza bikorwa n’Imana.Uyu munsi benshi muri twe, sindikwikuremo hari uburyo bwo gushaha gusa competition (Kurushanwa) kuko kanaka ameze gutya nanjye nshaka kumera ntya.Ariko wenda ntamenye ngo uyu muntu ni urugendo yatangiye kugira ngo agereb aho ageze.Kubera ko abantu bashaka kumva byinshi, barashaka kumva ibyiza.Nta muntu ucyumva ubutumwa bwo kwihana no kugarukira Imana.”

“…uyu munsi abantu benshi barashaka kunezeza abantu.Tuve mu buyobe, tuve mu binyoma.Dusuzume umuntu, dusuzume ijambo ry’Imana durisuzumishije ijambo ry’Imana.Abantu bakanguke basenge Imana.[…]Iyo Imana uyigandukira ugakora ibyayo iragutonesha. ”

Pasiteri Gasana avuga ko abapasiteri bakoresha bene ubu buryo atari bwo ndetse n’ababishyiraho butazaramaba, gusa yemera ko hari andi maturo agomba gusabwa abakristo.

Avuga ko abapasiteri bakoresha bene ubu buryo atari bwo ndetse n’ababishyiraho butazaramaba.

Yagize ati: “Ariko abantu bakoresha ubwo buryo ntabwo ari bwo, n’ababishyiraho ntabwo bizaramba.Hariho ituro ry’ishimwe, ituro ry’imihigo, icya cumi n’ituro ryurukundo byo biremewe, ariko si ikiguzi.Nshobora kugusengera Imana ikagukorera ibitangaza, kera hashize imyaka ukaza gusuba Pasiteri uti ‘Igihe narimfite ikibazo waransengeye none dore ituro ry’ibihumbi makumyabiri’, gusa si ikiguzi.”

Pasiteri Gasana James, avuga ko abantu bakwiye kwibaza niba ibyo abapasiteri bakurikiye bakora byubakiye ku rutare cyangwa ku mucanga.

Yagize:”Ndabwira rero abantu, ngo twe kubona inzu yubatse ahubwo twibaze ngo yaba yubatse ku rutare cyangwa ku mucanga?uwo muntu ukora ibyo rero azaza amare imyaka itanu ariko azime.umuntu ashobora kuza akababwiriza, agakora ibitangaza, akubaka urusengero, akagira abantu benshi, ariko niba byubatse ku mucanga ugereranywa n’ikinyoma, Mu kinyarwanda baca umugani ngo umutego mutindi ushibuka nyirawo agihari.Uyu munsi ndabenshya abantu, amafaranga bayazane, ejobundi bayazane ariko nuvuga ngo ‘ugiye kubyara umwana’ Imana itabivuze, uwo mwana azabura.Nutamubona uzavuga ko mbeshya,ntuzagaruka iwanjye. ”

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::