Thursday , 29 June 2017

Pasiteri Masumbuko Joshua yerekanye uko umukirisitu udafite umutimanama aba asa n’umupagani.

Pasiteri Masumbuko Joshua yagaragaje uko umutimana ari urukiko rwuzuye rucira urubanza nyirarwo kandi rutareba icyubahiro cyangwa umwanya umuntu afite, waba ukijijwe cyangwa udakijijwe iyo wafuditse ugucira urubanza kandi rutabera.

Ubwo yigishaga ijambo ry’Imana ku mudugudu wa Nyarugenge mu itorero rya Pentekoti mu Rwanda ADEPR, Pasiteri Masumbuko Joshua yigishije icyo umutimanama ari cyo ndetse n’abantu Bibiliya igaragaza bagiye bica abandi kubera kutumvira umutimanama.

Pasiteri Masumbuko yabanje gutanga igisobanuro cy’umutimanama. Ati “umutimanama n’ijwi rivugira mu mutima w’umutu rimwereka ikiza n’ikibi”.

Yatanze urugero rw’uko Herode yatinye amaso y’abantu bigatuma atanga Yohana umubatiza ngo bamwice (Mariko 6: 26-27) Mbere yo gutanga itegeko ngo umusirikare ajye guca igihanga cya Yohana, Umutimanama wa Herode wambwibukije ko Yohana ari umukiranutsi ariko kuko yari yarahiriye imbere y’abakomeye yanga kwisubiraho ngo batamuseka.

Hagira hati “kuko Herode yatinyaga Yohana azi ko ari umukiranutsi wera aramurinda, ndetse Herode amwumvise akora byinshi amwumvira anezerewe. Muri ako kanya agaruka aho umwami ari n’ingoga, aramusaba ati “Ndashaka ko umpa nonaha igihanga cya Yohana Umubatiza ku mbehe.” Umwami arababara cyane, ariko kuko yarahiriye imbere y’abasangira na we, ananirwa kukimwima.”

Yagaragaje ko umuntu ufite umutimanama, ahora amaranira kutagirana ikibazo n’Imana ndetse n’abantu. (Ibyak: 24: 16) hagira hati “Ni cyo gituma mpirimbanira kugira umutima utandega ikibi, ngirira Imana cyangwa abantu iminsi yose.

Yakomoje ku bantu bagiye bumvira icyo umutimanama wabasabaga, atanga urugero kuri Dawidi wanze kwica Sawuli inshuro zirenze imwe kandi yaramuhigaga. Yibukije iteraniro ukuntu Sawuli yamugeze mu biganza ariko umutimanama umubuzi kumena amaraso Sawuli.

Pasiteri Masumbuko yasobanuye uko umutimanama ari ingenzi abantu barafashwa

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Donat Niyitanga

1,066 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

One comment

  1. Ko benshi ariko bameze,barutwa numupagani wimfura.Gandhi yavuze ko Imana itagira idini,kora ibyiza uzaba urikumwe n’Imana,Papa ati,uzakubaza amafaranga ngwa gusenge uzamenye ko atarihamwe n’Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress