Pasiteri Ntambara asanga imyizerere y’isabato no gusiramura bikwiye kurekwa hakimakazwa guhanura no kuvuga indimi

1
911

Pasiteri Emma Ntambara, Umushumba Mukuru w’Itorero Urufatiro rwa Kirisitu, yatangaje ko kuziririza isabato no gusiramura ari imyizerere yo mu gihe cya Mose na Aburahamu avuga ko itajyanye n’igihe isi igezemo asaba abadiventisite n’abasiramu kuyireka bakimakaza mwuka wera utuma abantu bahanura bakanavuga indimi nshya.

Ibi Pasiteri Emma Ntambara avuga ko abivuga ashingiye ku mateka n’inkomoko y’imyizerere. Avuga ko uhereye ku gihe cya Adamu ukagera ku gihe cya Seti umuhungu we, Bibiriya igaragaza ko ari bwo abantu batangiye kwambaza Imana ariko nta dini bagiraga, nta kintu cyari gihari cyabatandukanyaga.

Avuga ko bigeze kuri Aburahamu, Imana yashyizeho ikimenyetso cyo gukebwa ivuga ko ari cyo gitandukanya abayizera n’abatayizera.

Bigeze ku gihe cya Mose, Imana yamuhaye amategeko 10 harimo n’isabato nk’ikimenyetso gitandukanya abayizera n’abatayizera ariko abantu bakaba bari bategereje Yesu uzaza dore ko na Mose yahanuraga ko hari uzaza witwa Kirisito.

Bigeze mu gihe cya Yesu rero, Ntambara avuga ko hari imyizerere yahise ita agaciro irimo no kubahiriza isabato, gukebwa (gusiramurwa), gutamba ibitambo byoswa n’indi mihango irimo nko kuba nta mugore uri mu mihango wabaga yemerewe kujya mu materaniro.

Pasiteri Ntambara avuga ko Yesu agiye kuva mu isi yasezeranye ko azohereza umwuka wera nk’ikimenyetso gitandukanya abizera Imana n’abatayizera akemeza ko ibyanditswe bivuga ko abayoborwa n’umwuka ari bo bana b’Imana.

Ashingiye kuri ibyo rero, avuga ko muri iki gihe ikimenyetso cyo kwizera Imana ari ukubatiza mu mazi menshi no kuzura umwuka wera abantu bagahanura abandi bakavuga indimi nshya ubundi bagategereza kugaruka kwa Yesu.

Nyuma yo gusobanura aya mateka, Pasiteri Ntambara aragira ati: “Ubwo rero abakiri mu byo gukebwa bari mu bya Kera, bari mu myemerere ya Kera ya Aburahamu, abari muby’amasabato n’amategeko na bo bari mu myemerere y’igihe cya Mose, bari bakwiye kwemera iby’igihe turimo cya Yesu n’umwuka wera.”

Igituma Ntambara avuga ko hari imyizerere yo mu gihe cya kera atakigezweho, ni uko hari n’imihango imwe n’imwe abantu bemera yo muri icyo gihe cyo kwa Mose na Aburahamu ariko ugasanga nanone hari indi batemera kandi byose byarakorwaga muri icyo gihe cya kera cyane.

Ati“Kuki abaruhuka isabato batica n’ibitambo biva amaraso? Kuki se abagore babo iyo bari mu mihango bajya mu materaniro kandi kera byari bibujijwe? Ibyo byose se ntibyari biriho?  Kuki se abadive batigisha gukebwa kandi na byo ari imyemerere yo kubwa Aburahamu? Na Mose ubwe yarakebwe, na Yesu ubwe yarakebwe, ariko iyi ni imyemerere ishingiye ku mateka y’igihe cya Aburahamu, ab’iki gihe dukebwa mu mitima. Sinibaza rero ukuntu abantu bemera imyemerere imwe indi bakayihakana, bakwiye kuyireka yose.”

Kuri Pasiteri Ntambara, ngo nta munsi n’umwe w’umwihariko waremewe gusengwaho. Ati: “Njyewe icyo nshaka kuvuga ni uko abasenga ku isabato nta cyaha baba bakoze ariko n’abasenga ku cyumweru nta cyaha baba bakoze, icyo nshaka kumvikanisha ni uko buri ruhande rudakwiye guciraho iteka urundi ngo abantu bumve ko niba ntasenze ku isabato ubwo ndi mu cyaha cyandimbura.”

“Ab’igihe cya Aburahamu bazabazwa ibyo gukebwa, ab’igihe cya Mose bazabazwa iby’isabato n’amategeko babazwe impamvu batabyubahirije, twebwe b’igihe cya Yesu tuzabazwa impamvu tutizeye ubutumwa bwiza ngo tubatizwe mu mazi menshi, ariko umunsi wo dusengaho nta cyo uvuze kuko n’ubu tugiye mu materaniro kandi ni kuwa gatatu. Isabato yari ikiruhuko cyagaragazaga ko Yesu azaza ari we uzabera abantu uburuhukiro.”

Ku rundi ruhande ariko nubwo Pasiteri Ntambara avuga ko muri iki gihe abantu bakwiye kuyoborwa na Mwuka wera ukoresha abantu ibitangaza ukanatuma bahanura bakanavuga indimi, ngo na we abona haradutse abahanuzi b’ibinyoma bavangiye itorero ryo muri iyi minsi agaheraho asaba abantu gushishoza no kuba maso kugirango batayobywa n’abo banyabinyoma.

Pasiteri Emma Ntambara, umushumba mukuru w’Itorero Urufatiro rwa Kirisitu

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

  1. Pasteur arakoze mungu akubariki Sana. Ongeraho ko: ku isabato Hari ingano yurugendo utagomba kurenza ariko usanga abantu bagenda izirenze izateganyijwe.

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::