Pasiteri yakatiwe gufungwa imyaka 20 azira gusambanya umuyoboke we w’imyaka 15

1
1342

Muri Leta ya Alabama yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Pasitoro Camerius Mills ushinjwa gushora umuyoboke we ufite imyaka 15 mu bikorwa by’ubusambanyi amusezeranya kuzamwigisha gucuranga piano yakatiwe imyaka 20 muri gereza.

Pasitori Camerius Mills wari umaze imyaka myinshi ayobora St.Paul’s Baptist Church yafunzwe muri 2015 ashinjwa ibyaha byo gufata ku ngufu, n’ubushukanyi nyuma yo kugaragarwaho n’ibimenyetso bimushinja gushukisha umwana w’imyaka 15 kumwigisha gucuraga agamije kumusambanya.

Yaje gukatirwa mu mpera z’icyumweru gishize gufungwa imyaka 20 nyuma yuko urukiko rumuhamije icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 wari umuyoboke we amushukishije kumwigisha Piano.

Umugenzacyaha witwa Keith Cauthen mu mwaka ushize yavuze ko Pasitori Camerius “Yari Pasiteri akanashudika n’agakobwa gato ,gasengera mu idini ayobora nyuma aza kugasambanya.”

Cauthen yavuze ko Pasiteri Mills yahuye bwa mbere n’uyu mwana w’umukobwa ubwo yatangiraga kuza mu rusengero rwe mu Kwakira 2014.

Uyu mwana kuko yari azi ko Pasiteri adashobora kumukoresha icyaha, ngo “Yamushatseho ubushuti ashishikaye.”

Cauthen akomeza avuga ko inshingano y’ubugenzacyaha ari ukurengera abaturage bityo ko uyu mu Pasiteri agomba gufungwa kugirango atazagira abandi ashuka. Ati: “ intego yacu ni kurinda abaturage, tugomba gukurikirana ko ntawundi azashuka.”

Cada Carter, wunganira Pasiteri Mill mu mategeko, ari mu rukiko yavuze ko uwo aburanira, ku myaka 31 adashobora gukora icyaha nk’icyo, ahubwo ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Isuzuma ry’uburwayi bwo mu mutwe ryakozwe muri Mutarama 2016 ryagaragaje ko Mills afite amateka maremare yo guhangayika ndetse no kwiheba gukomeye. Mills yagiye agaragaraho ubwigunge, kwiheba n’ibindi bibazo bikomeye byo mu mutwe. Nyina umubyara atangaza ko yahoraga afite ubwoba ko umuhungu we aziyahura.

Pasiteri Mills, umubyeyi w’abana babiri, yiyemerera ko yaryamanaga n’ako gakobwa k’akangavu akanagaragaza ukwicuza gukomeye.

Mills mbere yuko ajyanwa muri gereza ku mugaragaro yemeye icyaha kandi asaba imbabazi ati: “Ndashaka kuvuga ko nsaba imbabazi kandi ndizera ko Imana yambabariye.”

Ikinyamakuru Christian post dukesha iyi nkuru kivuga ko nubwo Mills yagerageje kwicuza no kwemera icyaha umucamanza Butch Binford yanze guha agaciro ukwicuza kwe ahubwo ahitamo kumukatira imyaka 20 y’igifungo muri gereza.

Pasiteri Camerius Mills wakatiwe gufungwa imyaka 20 nyuma yo guhamywa icyaha cyo gusambanya umwana

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::