Pasiteri yapfuye yiyahuye .

1
49

Mu bihe bisanzwe abapasiteri n’abandi bavugabutumwa nibo bakangurira abayobocye babo kugira ukwizera guhambaye bizera Imana , no kwizerana ubwabo . Ariko siko byagendekeye Pasiteri Sipho Khanyile uyobora Itorero Faith Mission Church riri i Ntuzuma mu majyaruguru y’umujyi wa Durban mu gihugu cya Afrika yepfo , aho yabuze uwo yizera mu bakristu be bose ariyahura.

Ku wa gatandatu nibwo Pasiteri Sipho w’imyaka 61 y’amavuko yasanzwe mu igaraje yapfuye , aho umwe mu bakristu be bavuze ko yari yitabiriye inama yamuhuzaga n’abandi bayobozi b’insengero aho mu mujyi wa Durban , bakaza kumusanga yapfuye .

Umwe mubo mu muryango we akaba ari n’igitsina gore yatangaje ko Pasiteri Sipho Khanyile yishwe , avuga ko igihamya cya mbere ari uko yapfuye nta butumwa asigiye inshuti n’abavandimwe bwaba ubwanditse cyangwa uburi mu majyi .

Undi mugabo utuye ahabereye ubu bwiyahuzi yatangaje ko Pasiteri Sipho Khanyile atubashye ijambo ry’Imana .

Ati ” Siniyumvisha ukuntu umuntu twese twazaga gushakaho ibitekerezo ariwe wakwiyahura . Ni gute yasiga ibintu byinshi yaramaze kugeraho ? Yashoboraga no gusaba ubufasha ariko ntiyiyahure .”

Umuvugizi wa Polisi ya KZN  lieutenant-colonel Thulani Zwane yavuze ko binyuze muri sitasiyo ya polisi ya Ntuzuma  bamaze gutangira iperereza ngo hamenyekane uwihishe inyuma y’uru rupfu rwa Pasiteri Sipho Khanyile .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rurangwa  Aimable

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

  1. Ntabwo bari biyahura,muravuga mutari mwababona kumugaragaro biyahura.bamaze ingo zabandi bamaze abagore nabakobwa birirwa baka amafranga yabantu ibyari mu badakijijwe nibyo biri munsengero no mubaPastor ahubwo abapagani nibo basigaye bagira imitima ifasha abandi

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::