Friday , 20 January 2017

Pasiteri  Zigirinshuti Michel  yahishuye intwaro yo kurwanya ubutane mu bubatse ingo .

Pasteri Zigirinshuti ushinzwe ivugabutumwa mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR , avuga ko bikwiye kandi ari  byiza gusenga ku bashakanye ( Abubatse ingo ) , kuko ari byo bitegetswe kandi ko ari byo Imana ishaka . Yongeye ho ko  abashakanye basenga  bahabwa umugisha n’Imana kandi urugo rwabo rugakomera.

Gusenga no kujya mu materaniro ku bashakanye  ( abubatse ingo ) ni  ingenzi cyane mu mibereho yabo ya buri munsi  , kuko amasengesho  yabo  ahosha imigambi y’umwanzi  satani ishobora kwibasira urugo rwabo . Urugo rwabo ruhora  mu byishimo kuko rw’ubatswe n’Imana , kandi uko batewe bamenya uko batabaza Imana.

Pasiteri Ziginshuti avuga ko Amasengesho ariyo intwaro ikomeye mu kurwanya ubutane mu bashakanye .

Gusenga ni ingenzi  cyane mu buzima bw’umukiristo kuko kuzana umushyikirano wawe n’Imana , ndetse mu masengesho niho dukura imbaraga zituma dukora  ibyo abantu batatekereza ko twakora. Tuvomamo imbaraga zituma tunesha ibitugerageza.

Pasiteri zigirinshuti  akomeza avuga ko niyo umuntu agize ibyago agashaka umugore cyangwa umugabo udakijijwe, bakwifashisha ijambo ry’Imana kugirango bamenye neza icyo Imana ishaka ku bashakanye.

Yifashishije amagambo ari mu rwandiko 1 Petero 3 avuga imico ikwiye kuranga abashakanye kugira ngo Imana ibishimire.

Pasiteri Zigirinshuti akomeza avuga kandi ko iyo umwe yashakanye n’undi hari ingeso aba atazi , bisaba rero imbaraga z’amasengesho kugirango bihanganirane. Akomeza avuga ko umwe  iyo ananiwe kwihangana havaho gutandukana kuko baba  batakigengwa n’amategeko y’Imana , ahubwo baba basigaye bagengwa  n’amategeko  y’umubiri.

Agira ati :” Mu ngo haba harimo byinshi , bisaba  guhagarara muri Kristo neza , kandi bikabasaba gusenga cyane  kugirango babashe kwihanganirana kandi barwanye imyambi  y’ubwoko bwose  umubisha ashobora kugaba ku rugo rwabo”.

Iyo  abashakanye bakunda gusenga  , byongera umubano wabo n’Imana,ndetse bikagirana  isano n’ubuzima bwiza,ibyishimo,kureka ibiyobyabwenge,ndetse n’umubano w’abashakanye ubwabo ugakomera.gusenga bituma kandi mubashakanye ibibazo by’ubutane bigabanuka ,bagakura mu by’umwuka,mubuzima busanzwe bukaba bwiza,umuryango wabo ugatera imbere,kugira gahunda nziza z’urugo rwabo,ndetse bagahora bihatira kumenya ibyo Imana ishaka.

Uyu mushumba asaba ko abashakanye bakubakira ingo zabo kuri Kristo , bagashaka Imana by’ukuri.

Akomeza avuga ko muri Zaburi hagaragaza neza ko  iyo Uwiteka atari we wubatse urugo abubatse baba baruhira . Agaragaza neza ko mu rugo habamo ibigusha  byinshi , ko iyo hatabaye kwitabaza Imana ngo ibakomereze urugo rusenyuka.

Akomeza avuga ko gusenga kw’Abashakanye bigira umumaro cyane kuko usanga ibibazo byo gutandukana bitagaragara kuko bibanda cyane ku ijambo ry’Imana.

Asoza asaba abashakanye ko   ntahandi imbaraga ziva atari mu masengesho. Yongeraho ko kandi kujyana no mu materaniro ari byiza , kuko guhura n’abandi bituma  ubuhamya n’amashimwe byabo bibuzuza bakarushaho gukomera.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Sophie Nyirabakwiye

10,935 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress