Pasitoro Ntambara yatangaje imvano y’ibitangaza akora ahishura ko hari abakora ubutekamutwe

1
1046

Muri iki gihe  mu nsengero zitandukanye usanga hakorerwa ibitangaza ndetse hirya no hino uhasanga abantu baba batanga ubuhamya bashima Imana ko babasengeye ibitangaza bigakoreka.

Usanga abantu bavuga ko abakozi b’Imana babasengeye bagakira indwara zidakira nka SIDA, abavuga ko bakize ubumuga, hakaba n’abahanurirwa ibyo bagiye kubona bisubiza ibibazo bafite, ibi bitangaza bisigaye bikorwa na bamwe mu bapasitoro bigatangaza abantu.

Nubwo hari abatanga ubuhamya basengewe ibitangaza bigakoreka, usanga abantu bamwe bibaza imvano y’imbaraga ikoresha abo bantu ibyo bitangaza, bakavuga ko bigoye kumenya niba ibyo bitangaza bituruka ku mbaraga z’Imana cyangwa se niba biba biturutse ku mbaraga za Satani

Pasitoro Ntambara Emma uyobora Itorero Urufatiro rwa Kristo riherereye i Gasogi, mu Karere ka Gasabo ni umwe mu bakozi b’Imana bajya basengera abantu ibitangaza nk’ibyo bigakoreka.

Mu kiganiro yagiranye na Ibyishimo.com yavuze ko ibi bitangaza bikorerwa mu itorero ayoboye bituruka ku mbaraga y’Imana bikomotse ku mpano ya mwuka wera.

Yagize ati:”ibitangaza bikorerwa mu rusengero bituruka ku Mana kuko ari yo ihereza abantu kubikora biturutse ku mwuka wera, gusa si buri muntu wese wahawe umwuka wera wakora ibitangaza kuko umwuka wera atanga impano zitandukanye.”

Icyakora Pasitoro Ntambara yavuze ko ibitangaza byose abantu bakora muri iyi minsi bidaturuka ku Mana, avuga ko hari abantu bajya bakora ibyo umuntu yakwita ikinamico cyangwa se ubutekamutwe bakabeshya ko bakoze ibitangaza bivuye ku Mana kandi ari ibihimbano.

Ati:”Ni ibintu bishoboka ko ibitangaza byazamo ibinyoma kuko hari abajya bapanga umuntu akaza mu rusengero acumbagira kandi ari ukujijisha maze uwo babyumvikanye akamusengera agahita akira kandi nubundi nta cyo yari arwaye.”

Muri iyi minsi, ibitangaza n’ubuhanuzi ni bimwe mu ntwaro amadini amwe n’amwe akoresha muri iki gihe mu rwego rwo gukurura abayoboke.

Bibiliya ivuga ko mu bihe bya nyuma hazabaho abahanuzi b’ibinyoma ndetse abantu bose bagiriwe inama yo kwirinda abo bahanuzi kuko ngo basa n’intama ariko imbere ari amasega aryana nkuko biri muri (Matayo 7:15, Matayo 24 :24).

Nubwo bigoye kumenya niba umuhanuzi runaka ari uw’ukuri cyangwa ari uw’ibinyoma,  Bibiliya yo igira iti : « Muzabamenyera ku mbuto zabo » (Matayo 7 : 16.)

Pasitoro Ntambara avuga ko hari ababeshya ko bakora ibitangaza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::