Monday , 29 May 2017

‘ Patient Bizimana , Arsene Manzi , Eddy Kamoso ‘ ni bamwe mu bavugabutumwa batumiwe mu giterane cyateguwe n’ Itorero GSCC.

‘ Back to School ‘ n’igiterane cyo kuramya no guhimbaza cyateguwe n’Itorero ‘ Umwungeri mwiza ‘  bisobanuye mu rurumi rw’ Icyongereza ‘  Good Shepherd Community Church ‘  rikorera i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali .

Iki giterane kizaririmbwamo n’Abaramyi batandukanye barimo ‘ Patient Bizimana , Arsene Manzi , Eddy Kamoso n’Umuvugabutumwa Louis Manishimwe ‘  .

Kizaba ku Itariki ya 15 Mutarama 2017 , ku kicaro cy’Itorero Good Shepherd Community Church riri hafi ya MTN i Nyarutarama  na Gorilla  Hotel . Kizatangira kuva saa cyenda z’amanywa , gisozwe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba .

Mu kiganiro n’umwe mu bayobozi b’Itorero Bwana Kamoso Bienvenu , yatangarije Ikinyamakuru Ibyishimo.com ko bateguye iki giterane bagamije gusengera abana basoje ibiruhuko , ngo bajye ku ishuri biragije Imana .

Ati : ” Iki giterane ubuyobozi bw’Itorero GSCC bwagiteguye bugamije gusengera abana bari mu biruhuko , ngo basubire ku masomo bari mu mbaraga z’Imana . Ikindi ni umwanya mwiza wo gushimira abanyeshuri bo mu kigo cyacu ko batsinze neza ibizami bya Leta uyu mwaka , n’ uko bitwaye mu biruhuko , kugirango bitere n’abandi ishyaka ryo kujya bitwara neza mu biruhuko bafasha ababyeyi imirimo , bitabira gusenga , n’ ibindi . ”

Mu gusoza ikiganiro , yasabye Ababyeyi kuzana abana babo muri iki giterane , yemeza ko kwinjira ari ubuntu kuri buri wese .

Patient Bizimana yatumiwe mu giterane cyateguwe n’ Itorero Umwungeri mwiza.

Arsene Manzi nawe azatanga ubutumwa ku banyeshuri bagiye kujya ku mashuri .

Eddy Kamoso nawe azaririmba mu giterane cyo gusezera ku banyeshuri bari mubiruhuko .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rene  Hubert

1,195 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress