Patient Bizimana ategerejwe muri Sweden na Finland

0
699

Umuhanzi Patient Bizimana wamenyekanye mu ndirimbo ‘ Ubwo buntu , Menye neza , Amagambo yanjye , Ndongeye ndaje ‘ n’izindi yagiye akorana n’abandi bahanzi bakomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana agiye gukorera igitaramo muri Sweden mu mpera z’iki cyumweru.

Patient Bizimana warutegerejwe mu giterane cy’ibitangaza ‘ Gisenyi Miracle Festival ‘ , ntakibashije kukitabira , bitewe n’ibitaramo by’urukurikirane ari gukorera mu bihugu by’uburayi , aho azava mu Bubiligi mu mpera z’iki cyumweru yerekeza muri Sweden.

Aganira n’Umunyamakuru wa Ibyishimo.com , Patient Bizimana yiseguye ku bazitabira iki giterane , avuga ko bitewe n’ivugabutumwa ari gukorera ku mugabane w’iburayi bigoye ko yaboneka mu gihe gito gisigaye.

Ati :” Ndisegura kuri bene data bose twagombaga kuzifatanya mu giterane ‘ Gisenyi Miracle Festival ‘. Maze iminsi mu Bubuligi nkora ivugabutumwa nk’umuririmbyi , kandi rirakomeje mu mpera z’iki cyumweru nzaba ndi muri Sweden , mu cyumweru gikurikiyeho nkomereze muri Finland . Ndabifuriza kubona ikiganza cy’Imana muri icyo giterane kandi kizabe igiterane cy’umugisha ku bwoko bw’Imana abantu bakire indwara , abakizwa babe benshi , ubwiza bw’Imana bukomeze kuba mu batuye iwacu i Rubavu.”

Ku wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira no ku cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017 , Patient Bizimana azataramira muri Sweden , aho azava yerekeza muri Finland , akazahakorera igitaramo ku itariki 21 Ukwakira 2017 ku isaha ya saa cyenda kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::