Patient Bizimana mu buryohe i Burayi — AMAFOTO

0
1349

Umuhanzi Patient Bizimana wamamaye mu ndirimbo nyinshi zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo :‘ Ikime cy’igitondo , Ndongeye ndaje , Menye neza , Ubwo buntu …’ ari mu buryohe bw’ubutembere .

Ubu butembere bugamije kwidagadura yabukoreye mu Mujyi wa Bruxelles ari kumwe n’umuhanzikazi Gaby Kamanzi , usanzwe ari inshuti ya hafi banakoranye indirimbo zitandukanye.

Patient Bizimana ari muri iki gihugu ku mpamvu zo kuhakorera ibitaramo bitandukanye , byabimburiwe n’icyo yakoze ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 7 Ukwakira 2017 mu Mujyi wa Bruxelles ahazwi nka [ Rue Birminghan 54, 1080 Bruxelles].

Iki gitaramo cyari cyateguwe na Eglise Assemblee des Rachetes A.SB.L ku bufatanye na La Chorale de Sion , kitabiriwe n’abantu bavuye hirya no hino , kinaririmbwamo n’abandi bahanzi barimo Basirwa Mirelle na Nzinga Massamba.

Biteganyijwe ko mu gihe azaba asoje ibitaramo azakorera mu Bubiligi , Patient Bizimana azitabira n’ibindi mu bihugu bitandukanye nka Sweden , Finiland ndetse n’Ubufaransa.

REBA AMAFOTO : 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::