Patient Bizimana witegura kugaruka mu Rwanda yakoreye igitaramo cya nyuma i Burayi — AMAFOTO

0
1497

Ibitaramo yakorerega ku mugabane w’Iburayi , Patient Bizimana yabisoreje i Birmingham Street 54, 1080 Molenbeek i  Bruxelles mu gihugu cy’Ububiligi ku wa gatandatu w’iki cyumweru tariki 11 Ugushyingo 2017 .

N’igitaramo kitabiriwe n’Abanyarwanda benshi batuye muri icyo gihugu ndetse n’uruvange rw’abandi banyafurika nabo baje baherekejwe n’abera bakunda indirimbo zihimbaza Imana.

Amakuru Ikinyamakuru Ibyishimo.com cyahawe n’umwe mu bari muri icyo gitaramo , yatubwiye ko umuhanzi  w’Umurundi  [ Dudu T Niyukuri  ] wari watumiwe na Patient Bizimana muri iki gitaramo gisoza ibyo yakoreraga i Burayi atabashije kukitabira.

Ibi byaje no kwemezwa na Patient Bizimana ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Ibyishimo.com , amubwira ko icyateye Dudu T Niyukuri kutaza mu gitaramo cye ari ibyangombwa bitabashije kubonaka.

Ati :” Ndashimira Imana cyane ko yabanye natwe , iki nicyo gitaramo cya nyuma nkoreye i Burayi mbere y’uko ngaruka mu Rwanda. Ndashimira Imana ku bw’ibihe byiza byo kuramya no guhimbaza twahagiriye. Imana idushoboza kandi ikerekanira imirimo myiza muri twe ndayishimira mbikuye ku mutima.”

Yakomeje ati :” Dudu T Niyukuri nari namutumiye ngo aze dukorane umurimo w’Imana ariko ntago byamukundiye ko aza hano bitewe  n’uko atabashije kubona ibyangombwa. Ndashimira abantu bose bitabiriye ibitaramo nakoreraga i Burayi , kandi nshimira byimazeyo abantu bose badusengeye ngo umurimo w’ivugabutumwa twakoreraga aha ugende neza.”

Patient Bizimana yavuye mu Rwanda ku itariki ya 5 Ukwakira 2017 ahagana 10:00 za mu gitondo agiye mu Bubiligi , anahakorera igitaramo cyabimburiye ibindi yakoreye mu bihugu cy’Uburayi nka Sweden na Finland.

Patient Bizimana

Patient Bizimana

Patient Bizimana

Patient Bizimana

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::