Perezida Donald Trump yasengewe arambitsweho ibiganza

0
98

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yakiriye abapasiteri baturuka mu matorero atandukanye ya gikirisitu bamusengera bamuramburiyeho ibiganza.

Bamwe mu bapasiteri nka Rodney Howard-Browne yashyize ifoto y’iki gikorwa ku rubuga rwa Facebook , ibagaragaza barambitse ibiganza kuri Perezida Trump basenga.

Bamushyizeho ibiganza baramusengera.

Mr Howard-Browne yavuze ko icyi gikorwa kirenze kuba ukuri no kwicisha bugufi k’ubuyobozi ukomeye nka Trump.
Umujyanama wa Trump mu by’ivugabutumwa, Johnnie Moore uvuga ko bari baje mu nama na Trump bagasoza basenga, yavuze ko Trump yari mwuka.

Ati: “Ni igihe akomeye kandi abishyizeho umwete kuva namubona.”

Uyu mujyanama avuga ko na Perezida Obama baramusengeye ariko Trump we bamusengeye by’umwihariko nk’inshuti.

Benshi mu bapasiteri bari muri iri sengesho, bagiye bashira amafoto ku mbuga nkoranyambaga bataka ukwicisha bugufi kudasanzwe kwa Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe Za Amerika.

Uyu mukuru w’igihugu cy’igihangange ku isi yagiye akunda gukorana n’abanyamadini batandukanye nk’uko n’ikigo Pew Research kigaragaza ko 81% by’abamutoye ari abayoboke b’amadini.

Melania Trump umugore wa Perezida Trump niwe mugore wa Perezida w’umugatulika mu myaka 50 ishize kuko uwaherukaga yari Jackie Kennedy.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::