Sunday , 20 August 2017

Perezida Trump yatangije ishuri rya Bibiliya mu biro bya Perezidansi ya Amerika.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangije gahunda ya buri cyumweru yo kwiga Bibiliya muri Perezidansi ya Amerika (White house), igikorwa cyari giherutse kubaho mu myaka isaga ijana ishize.

Kuva Donald Trump yagera ku butegetsi yagaragaje gukorana cyane n’Abakristo by’umwihariko abayobozi b’amatorero atandukanye.

Kugeza ubu kwiga ijambo ry’Imana mu biro bya Perezidansi ya Amerika bikorwa nibura buri cyumweru kandi bikitabirwa n’abayobozi bakomeye muri Amerika.

Ralph Drollinger, umuyobozi wa Capitol Ministries nk’umwe mu bafashije Perezida Trump gutangira iyi gahunda yo kwiga Bibiliya muri Perezidansi, avuga ko ari ubwa mbere kuva mu myaka 100 ishize Perezidansi ya Amerika iteguye gahunda nk’iyi yitabirwa n’Abayobozi ba Leta.

Aganira na CBN News, Drollinger yavuze ukuntu bateguye iyi gahunda n’inshingano nyinshi baba bafite nk’abayobozi, maze agaragaza ko baza mu ishuri rya Bibiliya bataje kwifatata neza ahubwo baje kwiga ijambo ry’Imana.

Yagize ati: ‘Ni ishuri rya bibiliya ryiza naba narigishije mu buzima bwanjye.Ni abantu byoroshye kwigisha, bariyubashye kandi barigishijwe.”

Drollinger ntiyagaragaje niba na Perezida Trump yitabira cyane mu kwiga iri shuri, ariko Umunyamategeko we Jeff Sessions, Umunyamabanga ushinzwe iby’ingufu Rick Perry n’uw’uburezi Betsy DeVos ni bamwe mu badasiba mu ishuri.

Trump yakunze kwiyegereza Abanyamadini kuva akiyamamariza kuyobora Amerika mu mwaka ushize, ariko bamwe batekerezaga ko yashakaga ko bamufasha kuzabona amajwi nyuma akabivamo, ariko aracyagaragaza gukorana na bo cyane.

Mu kwezi gushize nibwo hakwirakwiriye ifoto ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, yerekanaga Perezida Trump azengurutswe n’abayobozi b’amatorero anyuranye bamusengera bamurambitseho ibiganza.

Perezida Trump washinze ishuri rya Bibiliya muri Perezidansi ya Amerika (White House).

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube  ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

763 total views, 9 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress