Philippines: Abantu 9 bishwe barashwe bazira kuba abakristo.

0
50

Mu gihugu cya Philippines, abakristo 9 bishwe barashwe  nyuma y’uko babashimuta bari mu rusengero.

Ubu bwicanyi bwabereye mu mujyi witwa Marawi mu gihugu cya Philippines.Ibinyamakuru byo muri Philippines bitangaza ko ubu bwicanyi bwakozwe n’umutwe wa kisilamu witwa Maute,ubica ubaziza ko ari abakristo.

Ingabo z’igihugu cya Philippines zihutiye gutabara umujyi wa Marawi.

Televiziyo yo muri iki gihugu yitwa Harrowing, yagaragaje amashusho y’aba bishwe bakiryamye mu byatsi kuko abaturage bahatuye bari batinye gukuraho imirambo yabo batinya ko abo bagizi ba nabi bari bakiri muri ako gace.

Prezida w’iki gihugu, Rodrigo Duterte aherutse gutangaza ko kuwa Gatatu w’icyi cyumweru, aba barwanyi bafashe umupolisi baramwicira muri aka gace.
Nyuma y’aya makuru y’ubwicanyi, ingabo 100 z’igihugu cya Philippines hamwe n’abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahise boherezwa muri aka gace kabereyemo aya mahano.

Ibihumbi by’abantu bahunze umujyi wa Marawi nyuma y’uko umutwe wa Maute wigaruriye uduce twinshi tuwugize.Perezida Rodrigo Duterte yasezeranije abaturage ko ingabo zigiye guhita zibungabunga umutekano mu buryo bwihuse.

Hari abihayimana nabo bafashwe bugwate n’uyu mutwe wa Maute kuwa kabiri w’icyi cyumweru.Perezida w’inama Gaturikay’abasenyeri muri Philippines yasabye ko hakorwa amasengesho yo gusabira abo bashimuswe.

Nyuma y’uku gushimutwa kw’abihayimana, abarwanyi b’uyu mutwe bahise batwika Katedarali n’ahabaga abihayiman.Amabendera arimo ibara ry’umukara n’ijambo ISIS yagaragaye azamuye mu mujyi wa Marawi.

Bishop Edwin De la Peña, yabwiye Radio DZMM ati: “Ubwo yafatwaga, Fr Chito yarari mu murimo we nk’umupadiri.anatiysri umurwanyi.sNta ntwaro yarafite.Ntawe yarabangamiye.Gushimutwa kwe na bagenzi be, birabangamye”

Kuva imirwano yatangira kuwa Kabiri, abagera kuri  21 ni bo bamaze kuhasiga ubuzima.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::