Thursday , 21 September 2017

Praise Again Rwanda Ministries bateguye umugoroba wo kuramya Imana wihariye

Nkuko basanzwe babigenza buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi, Praise Again Rwanda Ministries bateguye umugoroba udasanzwe wo kuramya Imana.Ibi babikora nyuma yuko abantu baba bamaze hafi ukwezi kose mu kazi n’ibindi bitabaha umwanya wo kwegera Imana binyuze mu kuyiramya.

Praise Again Rwanda Ministries bateguye umugoroba udasanzwe wo kuramya Imana

Praise Again Rwanda Ministries bateguye umugoroba udasanzwe wo kuramya Imana

Ibi ni mu gihe Imana idusaba guhora tuyiramya tunayihimbaza. Mu kiganiro yagiranye na IBYISHIMO.COM, umuyobozi wa Praise Again Rwanda Ministries, Nyirigira Bosco yatangaje uyu mugoroba wihariye kubera kuramya kudasanzwe biteguye.

Yagize ati: “Ni umugoroba wo kuramya wihariye .Twiteguye gufasha abantu kongera kugira ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana.Ni ukuramya kuzakora ku mitima y’abaramyi no ku mutima w’Imana ubwayo.”

Iyo babyina baramya Imana barirekura bifuza gukora ku mutima wayo.

Iyo babyina baramya Imana barirekura bifuza gukora ku mutima wayo.

Uyu mugoroba wo kuramya (Evening of worship) uzaba kuwa gatanu Tariki ya 28 Ukwakira 2016,i Gikondo kuri Merez ya 1, ku itorero Eglise de Louange guhera i saa kumi n’imwe zuzuye (17:00). Kwinjira azaba ari ubuntu.

Muri uyu mugoroba Praise Again Rwanda Ministries izifatanya n’abandi bahanzi baramya Imana nka Arsene Manzi, Heman worshipers International na The soldiers.

Baherekejwe n'abandi bahanzi baramya Imana hano mu Rwanda.

Baherekejwe n’abandi bahanzi baramya Imana hano mu Rwanda.

Nyirigira yongeye gukangurira abantu kwitabira iki gikorwa agira ati “Praise Again Rwanda Ministries tubahaye ikaze mwese mu kwifatanya natwe kuramya no guhimbaza Imana muri evening of worship.”

Praise Again Rwanda Ministries ,ni itsinda ry’abakozi b’Imana baririmba bakanabyinira Imana mu Rwanda bakoresheje ibimenyetso ( Drama team). Rigizwe n’urubyiruko rw’ibitsina byombi.Uru rubyiruko rwishyize hamwe rugamije kuvuga ubutumwa hirya no hino binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana.

Ni urubyiruko rwiyemeje kuvuga ubutumwa babinyujije mu kubyinira Imana banayiramya.

Ni urubyiruko rwiyemeje kuvuga ubutumwa babinyujije mu kubyinira Imana banayiramya.

Ni urubyiruko rw'abakobwa n'abahungu.

Ni urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu baramya Imana

Ntucikwe !! Horana natwe   ukanda hano like kuri page yacu ya FacebookTwitter na Youtube  ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro   by’abakozi b’Imana   ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

7,015 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress