Prof. Dr. Rwigamba Balinda yasabye abarangije muri ULK kugira indangagaciro za Gikirisito

0
825

Ku nshuro ya kane , Kaminuza yigenga ya Kigali yahaye impamyabushobozi  abanyeshuri barangije 1038. Abarangije icyiciro cya kabiri 891 naho abo mu cyiciro cya gatatu ni 147.

Ku wa 8 Ukuboza 2017 , Prof. Dr. Rwigamba Balinda washinze iyi kaminuza  usanzwe  ari n’umukozi w’Imana yashimiye imana ko kuva iyi kaminuza yatangira yabanye n’imbaraga z’imana haba mu kongera ubumenyi batanga , kugera no ku cyiciro cya gatatu , n’uko bagendaga barushaho kwiyubaka.

Yakomeje ashimira abayobozi ba guverinoma y’u Rwanda ,ingabo na polise ko kugeza ubu  Kaminuza iterambere igezeho bituruka ku mahoro n’umutekano arangwa mu gihugu .

Mu mpanuro yatanze , Prof Dr Rwigamba Balinda yabwiye abarangije ari abafite akazi ,ari abatagafite ko bagomba kwihangira imirimo bakagaragaza ubushake bwo gukora .

Yagize ati:” Mukwiye kugira ubunyangamugayo muri byose , mukaba intore z’Imana no guhesha agaciro Kaminuza yabatoje ubutore .”

Yemeje ko umunyeshuri urangije muri ULK akwiye kurangwa n’indangagaciro za Gikirisito mu buzima bwe bwa buri munsi.

Umuyobozi mukuru wa ULK Prof. Kalisa Mbanda yavuze ko uretse ubumenyi bwo mu ishuri bahabwa muri ULK, harimo no gutanga indangacaciro z’ubumuntu ngo abarangizamo bagire uruhare mu kubaka iterambere rirambye ry’ igihugu no kuba umusemburo w’impinduka nziza.

Yashimiye abanyeshuri barangije ,ko buri wese  yakoze uko ashoboye , aho mubarangije icyiciro cya 2 cya kaminuza 61,3% ari abakobwa naho abahungu bakangana 38,7% .

Yakomeje avuga ko mu cyiciro cya gatatu abagabo bageze kuri 64,6% abagore bakangana na 36.4%  muri rusange ko bakoze neza . yavuze ko kuva iri shuri ryatangira rimaze guha impamyabushobozi abasaga 30,993.

Akaba ari nayo mpamvu bamaze kugirirwa ikizere n’abaturanyi bo mu bindi bihugu aho kugeza ubu bamaze kwakira abo muri Repuburika iharanira demukarasi ya  Congo, Uburundi, Tanzaniya, Uganda na Canada.

Habumuremyi Desire uhagarariye abanyeshuri barangije mu kaminuza yigenga ya ULK yavuze ko kuba barangije ari ubutwari kuko kwiga biba bitoroheye buri wese ari ishingano ikomeye ,yasabye kandi ubuyobozi bwa ULK ko bazabashyiriraho icyiciro cy’ikirenga (PHD) mu rwego rwo kwishimira ko bakomereza muri ULK.

Hon Bamporiki Edouard akaba n’umunyeshuri mubarangirije muri ULK yashimiye Imana yo imubashishije , akaba arangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza avuga ko agiye gukomeza kwiga kugera ku mpamyabumenyi y’ikirenga , ariko akora cyane ubushakashatsi kuri Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abayobozi n’abitabiriye umuhango wo gutanga impamyabushobozi.
Hon. Bamporiki Edouard warangije mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Prof Dr Rwigamba Balinda uwa gatatu uturutse iburyo .

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::