Sunday , 20 August 2017

Reba amafoto utigeze ubona ahandi y’igitaramo Light Gospel Choir yatumiyemo Patient Bizimana , Healing Worship Team na Herman , unamenye ibintu 5 byabashimishije.

‘  Yansezeranyije byinshi  ‘ ni umuzingo mushya w’indirimbo Light Gospel Choir yashyize ahagaragara mu gitaramo cyabaye ku cyumweru tariki 19 Werurwe 2017 , kitabirwa na Patient Bizimana , Healing Worship Team na Herman Worship Team International .

- Presence y’Umwuka Wera mu bantu ,

- Ubwitabire ku rwego rwo hejuru ,

- Uburyo Imana ishyigikira abantu bicishije bugufi ,

- Uburyo abantu bakuze kandi biyubashye bataramanye natwe tukarinda turangizanya ,

- Nabonesheje amaso yanjye icyo Imana yavuganye natwe ( numvise Imana ivuga nyibona ikora ).

Iki kirakomeye cyane.

Ibi ni bimwe mu  byashimishije abagize Light Gospel Choir nkuko umuyobozi wayo Rutagengwa Emile yabitangarije Ikinyamakuru IBYISHIMO.com.

Avuga kandi ko nubwo bishimiye uko iki giteramo cyagenze , haraho satani yabavangiye cyane cyane mu ntangiriro z’iki gitaramo ubwo ibyuma by’amajwi byabanzaga kubagora .

Ati :” Mu minota micye ya mbere sound yabanje kugorana , ariko biza gutungana . Satani nawe azi neza ibifasha abantu , niyo mpamvu ashakisha uko yarwana ariko turashimira Imana ko yamutsinze muri byose . ”

Light Gospel Choir yatangiye igizwe n’abaririmbyi 9 , uko imyaka ishira indi igataha bagenda biyongera , none magingo aya bamaze kuba 85. Bishop Rugamba Albert yabashimiye byimazeyo uburyo bakomeje kumvira Imana , bakubaha , none bakaba batangiye gufata ku byiza bikwiye abakozi b’Imana .

REBA AMAFOTO UMENYE IBIHE BITANDUKANYE BYARANZE IKI GITARAMO :

Uru rusengero ruri ahirengeye mu Gakinjiro ka Gisozi.

Ubwitabire bwari ntamacyemwa .

Abashinzwe umutekano bahanahanaga amakuru nta mususu .

Pateint Bizimana yunganirwaga n’abaririmbyi ba Light Gospel Choir mu majwi .

Uyu muramyi yaririmbye indirimbo ze zitandukanye

Patient yari yishimiwe n’abantu benshi .

Indirimbo zo kuramya Imana zakoraga umurimo wazo .

N’abo k’umugabane wa Aziya baramyaga Imana batumva ikinyarwanda.

Uru ruhimbi rutatse aka kageni rwatanzwe na Groove Awards Rwanda .

Umuyobozi wa Groove Awards Rwanda Pasiteri John Kaiga yari yishimiye iki gitaramo.

Healing Worship Team igeze kuri ruhangwa mboni abantu bagiye mu bundi buzima .

Gusimbuka no kunyeganyega byatangiye ubwo .

Herman Worshippers Inter. igeze kuri ruhangwa mboni abantu bakomeje guhimbaza Imana mu ndirimbo .

Uyu mwana nawe yahagurutse acinya akadiho biratinda .

Abakuze nabo ntibagumye bicaye .

Bishop Rugamba Albert yibikiye amashusho y’ibirori by’imboneka rimwe .

Herman yerekanye urwego rwiza imaze kugeraho mu miririmbire .

Light Gospel Choir mbere y’uko yinjira mu rusengero .

Abakozi b’Imana bayeretse ibyishimo bikomeye .

Light Gospel Choir igeze kuri ruhangwa mboni yakirijwe amashyi n’impundu .

Mike Karangwa afata amashusho y’igitaramo ngo azajye yibuka ibihe bikomeye byakiranze.

Light Gospel Choir bamenyekanye cyane mu ndirimbo bise ‘ Urera ‘

Ibyishimo byasesekaraga ku munwa .

Uyu nawe byamurenze yifata ku kananwa aratangara .

Buri wese yagaragazaga uko yakiriye ibimaze kuba ari nayo mpamvu yateye uyu mubyeyi gusenga ashima Imana .

Uwitonze Clementine ni umwe mu bahanzikazi baguze CD ya Light Gospel Choir

Umuyobozi wa Light Gospel Choir Emile Rutagengwa ashimira abantu bose bemeye gukoreshwa n’Imana kugirango ubutumwa bwayo bwamamare .

Bishop Rugamba Albert ashimira umuyobozi wa Light Gospel Choir ku rwego bagezeho mu ivugabutumwa .

Habayeho gusengera abaririmbyi ba Light Gospel Choir ngo Imana ikomeze kubakoresha amanywa n’ijoro .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Umuraza  Angelique

4,822 total views, 2 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress