Rev. Dr Antoine Rutayisire yavuze uburyo yahuye n’urupfu rukamupepera na we akarugira inshuti

0
7637

Rev. Dr Antoine Rutayisire uyobora paruwasi ya Remera mu itorero ry’Abangilikani yavuze ko yasogongeye amahoro y’umuntu ugiye gupfa icyakora urupfu ntirwamutwara maze agirana na rwo amasezerano rumaze kumusezeraho.

Ibi ngo byabaye ku itariki 7 Mata 1994 ubwo jenoside yakorewe abatutsi yari imaze umunsi umwe itangiye.

Mu buhamya bukomeye yagejeje ku bakirisito mu mpera z’icyumweru gishize, Antoine Rutayisire yavuze ko abantu benshi bavutse ahagana mu  1950 kugeza mu 1994 bahuye n’urupfu inshuro nyinshi rukabagera amajanja ariko bikarangira rutabatwaye.

Urugero yatanze ni urwo muri Mata 1994 aho ngo babyutse we n’umuryango we bagasanga bariyeri ziri ahantu henshi maze ngo barasenga bategereje ko urupfu ruraza kubatwara biratinda.

Yakomeje avuga ko ku isaha ya saa cyenda ngo rwageze ku muryango ubwo Interahamwe zigiraga inama yo gutera gerenade mu rugo rwe nyamara abandi bakababwira ko ibyiza ari ukubanza kubasohora mu nzu.

Mu gihe bari bahugiye muri ibyo ngo nibwo Inkotanyi zabirayemo bariruka urupfu rubasezeraho gutyo.

Yagize ati: “Ku itariki 7 Mata 1994 jenoside yatangiye nasogongeye amahoro y’umuntu ugiye gupfa, twarabyutse mu gitondo dusanga imihanda yose bayifunze…ndiyakira ndavuga nti mureke dusenge dutegereze urupfu, twirirwa turutegereje…nyuma bigeze mu ma saa cyenda ruba rugeze ku irembo…”

Yakomeje avuga ko kuri iyi saha hari abacengezi bafite gerenade n’imbunda kandi bavuza induru maze yigira inama yo gusohokana umuhoro agahangana na bo ngo wenda ahari apfe na we yishemo bake ariko ijwi ry’Imana riramubuza.

Ati “Igitekerezo cya mbere cyanjyemo naravuze nti ntabwo bari bunyicire umugore wanjye ndeba, ibyo bari bukore babikore narangije gupfa, ngiye gufata umuhoro nsohoke, ndatemamo nka 3 banyice ariko nanjye nsige nisasiye umuntu…numva ijwi ry’Imana rirankomanga irambwira ngo ‘Numara gupfa ugatunguka imbere yanjye ufite amaraso mu ntoki ko n’ubundi uri buze…wakwicaye hamwe ugapfa nka Yesu!’ Ndicara ndihana mbwira Imana nti ntegurira ndaje…ndabasabira umugisha nindagiza mfe…hanyuma numva amahoro arenze ayo umuntu yakubwira…numva urupfu rubaye inshuti yanjye ndarutegereza. Hanyuma rurambwira ngo oya! nagiraga ngo nkwibutse…ntegereza ko ruza… rurampepera mbona rurarenze.”

Rev. Dr Antoine Rutayisire uyobora paruwasi ya Remera mu itorero ry’Abangilikani yavuze ko yasogongeye ku mahoro y’umuntu ugiye gupfa

Icyo gihe ngo Rutayisire yabwiye urupfu ati: “Umva rero rupfu, ntuzongera kuntera ubwoba, nimpura nawe nabonye uko nzagufata: nzasengera gupfa neza hanyuma mfe.”

Ibyo kugirana amasezerano n’urupfu ngo yabitewe n’uko rwashatse kumutwara inshuro nyinshi ariko ntirwabibasha ahitamo kurugira inshuti.

Ati “Urwo nabonye bwa mbere rwaje rufite impiri zirimo imisumari, urwo nabonye bwa nyuma rwaje rufite amagerenade n’imbunda…narwo rukaza rukagusuhuza rwarangiza rukagenda…umva rero nkubwire rupfu tugiye kuba inshuti, ntabwo uzongera kuntera ubwoba, ikintu kimwe nzi hari inshuro nyinshi twahuye mu nzira ntiwantwara ariko hari n’umunsi uzaza noneho utari bunsige. Reka nkwereke uko tugiye kubitunganya: ba inshuti yanjye nkumenyeere…ngiye kwimenyereza aho nzajya”

Rutayisire yavuze ko umuntu ushaka gutsinda ubwoba bw’urupfu akwiriye kubanza kumenya ahantu azajya igihe ruzaba rumutwaye, ngo ni bwo azasogongera ku mahoro y’umuntu ugiye gupfa.

Ibi ngo ni na byo byabaye ku ntumwa za Yesu zabwirizaga ubutumwa bwiza zititaye ku ngaruka zashoboraga no guhitana ubuzima bwazo ari na byo byaje kuzibaho nyuma.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Tanga igitekerezo ukoresheje Facebook .

comments

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::