Rev.Pasiteri Ntavuka Osee wubatse urwibutso rwa Jenoside mu Bwongereza yakoresheje igiterane cyakoze amateka.

0
64

Rev.Pasiteur Ntavuka Osee, Umunyarwanda uba mu Bwongereza, yakoresheje igiterane cy’iminsi itatu cyitabirwa n’abantu ibihumbi, barimo n’Ambasaderi w’u Rwanda.

Iki giterane cy’ububyutse kibera ku musozi uri mu mujyi wa Plymouth buri mwaka, guhera mu mwaka wa 2009, kitabirwa n’abantu baturutse mu mijyi itandukanye yo mu Bwongereza, cyikayoborwa n’umunyarwanda Rev. Pasteur Ntavuka Osee, umuyobozi w’Itorero All Nations Ministries.

Mu kiganiro twagiranye na Rev. Pasteur Ntavuka, yavuze ko ari ibintu bidasazwe kubona abantu babarirwa mu bihumbi bitabira igiterane kiyobowe n’umwirabura.

Yagize ati “Imana yatugiriye neza ku buryo budasazwe. Igiterane cyitabiriwe n’abantu baturutse hirya no hino barimo n’abayobozi ba hano mu Bwongereza. Buri mwaka igiterane gifungurwa na meya w’umujyi wa Plymouth, uyu mwaka cyafunguwe n’uwungirije Meya, Sam Davey, cyikitabirwa n’abadepite batandukanye, abapolisi bakuru by’akarusho uyu mwaka twari tunari kumwe n’uhagarariye u Rwanda hano. “

Ntavuka akomeza avuga ko abitabiriye igiterane uyu mwaka bagera kuri 3500, kandi ngo habonetse n’abantu benshi bihana ibyaha bemera kwakira Yesu Kristo.

Nyuma y’igiterane, habaye umuhango wo kwibuka no kunamira Abatutsi bazize Jenoside, hashyirwa n’indabo ku rwibutso rwubatswe na Rev. Pasteur Ntavuka Osee, mu mujyi wa Plymouth.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Yamina Karitanyi, yashimiye Rev. Pasteur Ntavuka Osee, ku bikorwa bitandukanye by’indashyikirwa akora, birimo kuba yarubatse Urwibutso rwa Jenoside mu Bwongereza, gukoresha ibiterane, hamwe no kuba buri mwaka azana abanganga b’inzobere mu Rwanda kuvura abarwaye indwara zananiranye kandi ku buntu.

Iki giterane cyatangiye tariki ya 4 gisozwa tariki ya 05 Kamena 2016.

 

Abitabiriye igiterane bakurikirana inyigisho

Abanyarwanda n’abandi banyamahanga baba mu Bwongereza bari bitabiriye igiterane

Mu giterane habaye n’umwanya wo gusengera mu matsinda

Ambasaderi Yamina ageza jambo ku bitabiriye igiterane

Ambasaderi Yamina yunamira abazize Jenoside

Rev Past Ntavuka (uhagaze imbere) atanga ubuhamya

Uwungirije Meya w’Umujyi wa Plymouth, Sam Davey

Abatutsi bishwe muri Jenoside barunamiwe

Sam Davey ashimira abitabiriye igiterane

Ibendera ry’u Rwanda rizamurwa mu giterane

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::