Wednesday , 26 July 2017

Rev. Pasiteri Uciyimihigo Xavier wigeze kwitabariza ashaka umukobwa babana akaramata Imana yamusubije abona umukobwa arusha imyaka 10 — AMAFOTO.

Ku wa kane tariki 13 Nyakanga 2017 ku biro by’Umurenge wa Gisozi habaye umuhango wo gusezeranya mu mategeko Rev. Pasiteri Uciyimihigo Xavier n’umukunzi we bamaranye umwaka bakundana Mukandayisenga Isabelle.

Uyu muvugabutumwa mu mwaka wa 2015 nibwo twabatangarije inkuru yavugaga ko ahamagarira umukobwa wese wamwemera kuza bagategura umushinga w’ubukwe , ndetse bakubaka urugo rutemba amata n’ubuki.

Rev. Pasiteri Uciyimihigo Xavier yari yatangarije umunyamakuru wa Ibyishimo.com ko yabuze umukobwa n’umwe wamwemera kandi imyaka imaze kumubana uruhuri , bityo uwamwemera wese yaza bagategura ubukwe.

Nyuma yo kuva gusezerana ku Murenge , Rev. Pasiteri Uciyimihigo Xavier yatangarije umunyamakuru wa Ibyishimo.com ko ashimira Imana ko yagize neza nubwo bitari byoroshye .

Ati :” Icya mbere ndashimira Imana  yagize neza , ntabwo biba byoroshye guhitamo kugirango ubone uwo muzabana. Mu bintu nakundiye uyu mukobwa ni uko akijijwe , namubwiye umuhamagaro wanjye , mubwira ubuzima naciyemo , mubwira ko naciye mu buzima bw’Igisirikare , benshi ntabwo babikunda . Mubwira ko naciye mu buzima bwo gukorera Igihugu  kuva muri za 93 arabyakira , ambwira ko kuba naraciye muri ubwo buzima ntacyo bimutwaye.”

Isabelle yemeye kuzihanganira byose , bikora ku mutima wa Rev. Pasiteri Uciyimihigo Xavier :

Rev. Pasiteri Uciyimihigo Xavier aganira n’Ikinyamakuru Ibyishimo.com yavuze icyamukuruye akemera kubana na Mukandayisenga Isabelle .

Ati :” Mubwira ko gukorera Imana muri uyu murimo bitoroshye , mubaza niba azashobora  kwihanganira  imiruho n’intambara biba muri uyu murimo ambwira ko azabyihanganira . Icya gatatu namukundiye ni mwiza , agaragara neza , mu ruhande rwanjye niwe nari narifuje , niwe nari ntegereje , niwe nari nkeneye , rero amaze kubyumva turahuza . ”

Nubwo acyekeranya imyaka ye ,kuba aruta umugore we ngo ntacyo bizahungabanya ku rugo rwabo :

Rev. Pasiteri Uciyimihigo Xavier ati :” Mu myaka mfite , bamwe […] nanjye ndayicyeka , ishobora kuba iri nko muri 30 cyangwa 35 . Kuko ninjiye mu buzima bw’igisirikare mfite nka 13 . Rero turimo turarangiza imyaka  23 igihugu kibohowe , mfatiye kuyo nari mfite nkeka , ndacyeka ishobora kuba igeze kuri 35 cyangwa 36 nkurikije uko mbicyeka. Madamu wanjye we afite imyaka 26 azayuzuza mu Ugushyingo 2017 . Birumvikana birasaba kumwihanganira kuko ni umwana kuri njye , ni muto kuri njye , kandi ndabizi ko Imana izabidufashamo  kuko hamwe no gusenga tuzabana neza.”

Ubukwe bwa Reverand Pasiteri Uciyimihigo Xavier na Mukandayisenga Isabelle buzaba ku itariki ya 5 Kanama 2017 , nkuko bigaragara k’urupapuro rw’ubutumire.

Gusezerana imbere y’Imana bizabera mu Itorero riyobowe na Reverand Pasiteri Uciyimihigo Xavier , nubwo hataramenyekana uzamusezeranya mu gihe we azaba yambaye ikote yicaranye nuwo yihebeye.

Ku wa gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017 , nibwo Itorero riyobowe na Reverand Pasiteri Uciyimihigo Xavier ‘ Umurage w’Abera Silowamu ‘ rikorera ku Kinamba mu mujyi wa Kigali rizaba ryuzuza imyaka itatu ritangiye gukorera mu Rwanda.

Rev. Pasiteri Uciyimihigo Xavier wigeze kwitabariza ashaka umukobwa babana Imana yamusubije abona umukobwa arusha imyaka 10

Rev. Pasiteri Uciyimihigo Xavier n’umukunzi we Mukandayisenga Isabelle mu munyenga w’urukundo.

Rev. Pasiteri Uciyimihigo Xavier arimo gutetesha Mukandayisenga Isabelle.

Bose bamwenyuraga bishimira intambwe bateye.

Rev. Pasiteri Uciyimihigo Xavier yateze ibiganza n’ibyishimo byinshi.

Rev. Pasiteri Uciyimihigo Xavier ahamya ko azabana na Mukandayisenga Isabelle akaramata.

Mukandayisenga Isabelle yasezeranye kuzakundwakaza Rev. Pasiteri Uciyimihigo Xavier

Isabelle yabisinyiye ku mugaragaro

Rev. Pasiteri Uciyimihigo Xavier nawe abihamisha kubisinyira.

Bahawe igihamya kizabatambutsa mu nzego za leta ko ari umugore n’umugabo.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Umuraza  Angelique

3,699 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

5 comments

  1. Jado Ahishakiye

    imana yaramushubije

  2. Imana irasetsa kabisa.
    Niyo mpamvu ntazayihemukira

  3. Nanjye nimunsengere Imana yongere intabare impe umufasha nyuma yo gutandukanan’uwri uwanjye ariwe untaye!Ndakijijwe kandi nubaha Imana niyo mpamvu ntakjya mu ngeso mbi!Umukozi w’Imana duhuje ikifuzo yashyiraho address email tugasenga Imana tukareba ko yadutabara. Murakoze

  4. yiboneye ikizungerezi cyiza. UBUNDI YARI YARAMUBURIYE HE KO MBONA ASOBANUTSE?

  5. nukuri mukobwa mwiza uzagire urugo ruhure,ugize neza guhitamo umugabo usenga kandi ukuruta nuzarambana,maze uzakomeze ubwo bupfura!muzabyare hungu na kobwa kandi uzubahe umugabo wawe !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress