Rev. Rwibasira Vincent yagiye gusezera muri ADEPR ahanurirwa kuzacuruza itabi ahita abivamo.

1
32

Rev. Pasiteri Vincent Rwibasira yandikiye ibaruwa Umuvugizi mukuru wa ADEPR ahanurirwa ko agiye gucuruza itabi , ibaruwa arayica akomeza umurimo w’Imana.

Mu nyigisho iri mu buryo bw’amashusho Ibyishimo.com ifite, Rev. Pasiteri Rwibasira Vincent yarimo yigisha iby’imigabane ibiri y’Umwuka mu rusengero rwa Bethesda Holy Church anasengeramo ubu .

Uyu mukozi w’Imana yabwiye abari bahateraniye ukuntu hari ubwo umuntu ajya ashaka kwishakira indi migabane itavuye ku Mana ariko ko byose bipfa ubusa.

Yakomoje k’ukuntu yigeze gushaka uko yabona izindi nyungu ku ruhande, anandika ibaruwa isezera ku bushumba. Mu mwaka atasobanuye neza uwo ariwo , yavuze ko yandikiye uwari umuvugizi mukuru wa ADEPR witwaga Nsanzurwimo ibaruwa y’amapaji atatu, asobanura impamvu zose zimuteye gusezera.

Rev. Rwibasira ati “…nabwiye uriya nti ‘ibi byo gukorera Imana batanadushima’, icyo gihe twabaga Rukumberi muri Sake ‘kandi nzi gutekinika waretse tugatekinika tukabaho mu bundi buzima’, sinibuka icyo yambwiye. Ndagenda ndiherera nandikira uwari umuvugizi mukuru witwaga Nsanzurwimo ndamubwira nti ‘kuri Nyakubahwa Muvugizi mukuru wa ADEPR, Njjewe Rev. Pasiteri Rwibasira Vincent, mbandikiye iyi baruwa, nakoze i Rusumo, nakoze Kabarondo, nakoze no muri Rukumberi imyaka ine none rero ndagira ngo mbasabe nyakubahwa, kubera impamvu zanjye bwite ndabasaba mbamenyesha ko mwashaka unsimbura muri Rukumberi nanjye nkaruhuka .”

Icyakora ngo uyu mugambi Imana ntiyari iwushyigikiye kuko bucya ari buyitange Imana yamutumyeho umuntu akamubwira ubutumwa yamuhaye bumugenewe. Uyu wabuzanye ngo yamubwiye ko yarose Rev. Rwibasira yambaye nabi andi agiye no gucuruza itabi nuko ya baruwa yiyandikiye arayicagagura.

Yagize ati “ndaye ndibuyohereze mu rukerera ngiye kumva numva umuntu arakomanze, arambwira ngo narose wambaye nabi wagiye gucuruza itabi, numva Imana irambwiye ngo nashyira hasi Bibiliya ejo azaba acuruza itabi kuriya wamubonye ahubwo nafate iminsi asenge mubwire. Ikibaruwa ndagifata ndagicagagura nti‘mu izina rya Yesu’”.

Mu butumwa bigaragara ko bwari byanyuze ababwumva, Rev. Rwibasira yabasabye ko buri wese mu murimo akora akwiye gukorana umwete kandi ntagire n’igitekerezo cyo kuwuvamo ngo kuko iyo uvuye mu murimo w’Imana ibibazo biba bigutegereje kandi n’iyo uwukoze neza habamo umugisha.

REBA INDIRIMBO YA LIGHT GOSPEL CHOIR :

Yababwiye kandi ko mu masengesho yahise asenga Imana yamubwiriyemo imigambi myiza imufiteho Satani yari agiye kumuriganya. Abasaba guhora imbere y’Imana basenga ubudatuza.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na YouTube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Donat Niyitanga

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

  1. rwibasira ndamukunda cyane yigishaneza ariho amavuta y’Imana noneko mbona atakiyisengeramo ADEPR yazashuduka yacuruje itabi nkuko abivuga hhhhh

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::