Romulus Rushimisha yashyize hanze indirimbo yandikiye i Texas

0
878

Romulus Rushimisha ubarizwa muri leta zunze ubumwe z’Amerika yasohoye indirimbo nshya yo kuramya Imana , nyuma y’iminsi micye ashyize hanze amashusho y’indirimbo [ Turi hafi yo gutaha ] yakunzwe hambere ubwo yari muri Korali Rehoboth Ministries.

Asobanura ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo nshya bugamije kubwira abantu ko nta mpamvu n’imwe cyangwa icy’aricyo cyose gikwiye gutuma abantu baramya Imana , ahubwo ko bakwiye kuyiramya ubutitsa kuko ari Imana yaremye isi n’ijuru n’ibiriho byose.

Mu kiganiro yagiranye na Ibyishimo.com , Romulus Rushimisha yahamije ko iyi ndirimbo yayandikiye muri Texas.

Ati :” Iyi ndirimbo nayandikiye i Texas muri Amerika hashize nk’ukwezi kumwe . Nari mu rugo iwanjye mfashe inanga ntangira kuramya Imana , numva ubwo butumwa bunjemo ntangira kuburirimba.”

Yongeyeho ati :” Iyi ndirimbo irimo ubutumwa ( message ) busobanurira abantu ko nta mpamvu nimwe bafite igomba kubatera kuramya Imana.  Imana tuyiramya kubera ko ari Imana nta kindi. Iyo inspiration yaje nyuma yo kumva abantu bamwe na bamwe bitotomba bavuga ko kubera batabonye urubyaro ko bo nta mpamvu yo kuramya Imana.”

UMVA IYI NDIRIMBO HANO :

Romulus yemeza ko ubuzima ubwo aribwo bwose umuntu arimo akwiye guhora ashima Imana kandi akayiramya uko bikwiye.

Ati :” Waba waburaye, waba warabuze urubyaro, uri umukene, nta mpamvu watanga n’imwe yakubuza kuramya Imana.”

Kugeza magingo aya uyu mugabo ni umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba n’umuririmbyi w’umuramyi mu Itorero akoreramo umurimo w’Imana muri USA.

Romulus Rushimisha

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::