Wednesday , 26 July 2017

RUBAVU: Korali Impuhwe ishengurwa no kubura abari abaririmbyi bayo yateguye igiterane cyo kubibuka.

Korali Impuhwe ikorera umurimo w’Imana mu Ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu mu itorero rya ADEPR , Paruwasi ya Gisenyi , hashize Imyaka 15 ibuze abahoze ari abaririmbyi n’abaterankunga bayo 12  baguye mu mpanuka .

Impanuka yashegeshe uyu mutwe w’abaririmbyi yabaye ubwo bari mu rugendo rw’ivugabutumwa berekeza mu itorero rya ADEPR Mukingi  , mu cyahoze ari Gitarama tariki ya 27 Nyakanga 2002.

Ruzindana Gad uyobora Korali Impuhwe muri iki gihe yabwiye itangazamakuru ko iby’iyi mpanuka bitabatunguye , ngo kuko Imana yari yarabibabwiye.

Yongeyeho ko ubutumwa bwabagezeho ubwo bari mu bihe by’ububyutse bukomeye , Imana ibabwira ko igiye gucyura umugeni wayo , kandi mu rugendo rw’ivugabutumwa bagiye gukora izasaruramo abageni .

Yagize ati :” Rwose ntabwo twatunguwe Imana yari yarabivuze kenshi ikoresheje bamwe muri twe ndetse inadutumaho intumwa zayo . Ikindi nibuka ko hari umubyeyi twaririmbanaga warose abona liste (urutonde) rw’abaririmbyi bazataha muri iyi mpanuka , noneho ntiyabisobanukirwa bituma abaza Imana impamvu we atibonye kuri urwo rutonde  rw’abaririmbyi ba korali Impuhwe kandi nawe aririmbamo , maze atakambira Imana abona ikiganza cyayo cyongeyeho izina rye maze abibwira abaririmbyi kandi koko biza kugenda gutyo birangira muri iyi mpanuka nawe yitabye Imana.”

Inkuru y’itabaruka ry’abaririmbyi ba Korali Impuhwe yatumye abasaga 500 bihana :

Ruzindana Gad ati:” Iyi mpanuka ikimara kuba tukabona abapfuye , abasigaye twasigaranye agahinda kuko Imana yari yateguye ko abataha ari abageni.  Aha buri wese yumvaga nawe iyo ataha byari kuba byiza , ikindi aho twari tugiye mu giterane bacyumva ibyabaye , ako kanya hahise hihana abantu basaga Magana atatu !”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kubera uburyo Imana yabibabwiraga , byabaye ngombwa ko basaba ko umuririmbyi ufite ubwoba yareka kujya muri uru rugendo , gusa ngo kubera ukuntu Imana yabahumurizaga ndetse itsindagira ko abazataha ari abageni bayo byatumye abaririmbyi bashira amanga baragenda usibye umuntu umwe icyo gihe wasigaye.

Hateguwe igiterane cy’iminsi  7 kizasozwa no kwibuka abahitanywe n’impanuka :

Muri iki giterane Korali Impuhwe izifatanya na Korali Mama Jussi izaturuka mu gihugu cya Tanzaniya , itsinda ry’abaririmbyi bazaturuka muri Kenya , na Korali Bethlehem ya ADEPR Rubavu .

Rev. Masumbuko Josue , Ev. Pascal Barakagira , n’ubuyobozi bw’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR  ni bamwe mu bavugabutumwa bazabwiriza muri iki giterane kizamara icyumweru cyose.

Kuva ku italiki ya 24 kugera kuya 30 Nyakanga 2017, kikazabera ku rusengero rwa ADEPR Gisenyi aho bakorera umurimo w’Imana.

Mu isozwa ry’iki giterane nibwo hazakorwa igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 ishize abari abaririmbyi ba Korali Impuhwe batabarukiye muri iyi mpanuka. Hakazanamurikwa igitabo gikubiyemo amateka ya Korali Impuhwe n’ibitaravuzwe kuri iyi mpanuka .

Korali Impuhwe yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’i 1987, itangira ari korali y’ishuri ry’icyumweru ( Sunday school ) , ariko Imana ikajya ibaha amasezerano ko izabagura ikabakomeza. Mu mwaka w’i 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yatumye Korali icikamo ibice bamwe barahunga abandi barapfa , ariko nyuma ya Jenoside yakorewe  Abatutsi  mu 1994  Korali yaje kongera kwiyubaka.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rurangwa  Aimable

1,157 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

5 comments

  1. La Patrona Jane

    Ababatipe ndabakunda cyane bakomerekabisa kubyandika ntibifite uburemere cyane ariko ndabakunda bivuye kugitsika mumutima Amahoro

  2. Nathanaël Nelly-quenton Ntirenganya

    Ubwonubuyobepe!! Ntabyiringirobafite? Ntibizeyekuzababona.

  3. Nathanaël Nelly-quenton Ntirenganya

    ugiyetwibukabapfubose,iminsiyose Wasangatudakora . Ntawapfuye Arutamugenziwebosebarangana. Uretse YESU Wenyine. Nahubundi,ntatandukaniroryabarihari Hagatiya Bakristo Na Bapagani. Sawa.

  4. Namwe mwababeshyeye kabisa. Ubuse nibo ubwabo bababwiye ko bashengurwa n’iyimpanuka? Ndatekereza ko ari imyumvire y’abanyamakuru bapfakwandika uko babyumva.
    Aba baririmbyi ndabazi ntibaba bashengurwa no gutaha kwababo kandi aribyo nabo bifuza (kuzataha neza), ahubwo ni ibyishimo kuribo kuko inshuti zabo bazazisanga mu ijuru. Kandi kuvuga ngo Imana yarabibasobanuriye neza ko barakora accident, iyo babisobanukirwa ntibari kujyayo.

    Njye narimpari mumasengesho yo gutegura ururugendo rwa Korale Impuhwe yakoreyemo accident le27/07/2002,
    Ubuhanuzi narabukurikiranye.

    Imvugo y’Imana abantu ntibapfa kuyisobanukirwa. Ndatekereza ko iyo Imana iberurira nezaneza ko barakora accident batarikujyayo. Mumvugo y’Imana ” Yakoresheje ngo
    – Ndashaka gucyura abageni banjye bakaruhuka
    – Mushobora guhura na Accident musenge kandi mukomere
    – Ngiye kubakorera igitangaza kizatuma mumenyekana mu Rwanda no mumahanga kubwacyo, kdi kizatuma abantu bihana ari benshi ggitere ububyu tse mumitima y’abakristo benshi.
    – Muhumure bana banjye ntimwapfira gushira ndabakunda kandi ndacyashaka gukomeza kubakoresha.
    – Ururugendo rw’ivugabutumwa mugiyemo rurimo ibitangaza bizatuma benshi bihana kandi bikavugwa no kumaradiyo.

    Izi mvugo zigaragaza ko Imana iterura cyane ngo isobanure neza ibyo abantu batinya nyamara kuriyo ibona ko ari byiza

    Imana yabonaga ko gutaha kw’abakiranutsi ari iby’igiciro nubwo kumwana w’umuntu bibabaje.

  5. Urakoze Yoha,unyihanganire gato,hatabaye impamvu runaka nshingiye kubyo wanditse umuntu wese wumva ibi birumvikana (ndetse s’ukumvikana gusa)bisobanutse cyaneee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress