Friday , 21 July 2017

RUBAVU : Umuhanzi Bahati Alphonse yifatanyije n’abatuye mu murenge wa Gisengi bibuka Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994 , — VIDEO

Umuhanzi Bahati Alphonse yifatanije abatuye Umurenge wa Gisenyi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , ku nshuro ya 21 . Uyu muhanzi wanaririmbye muri icyo gikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside .

Umuhanzi Bahati Alphonse uzwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana hano mu Rwanda , mu karere k’ Africa y’Iburasirazuba ndetse no hirya nohino ku Isi , yaririmbye indirimbo nshya aherutse gushyira hanze yise “ NINDE WAHISEMO “.

Bahati Alphonse aririmbira abanyagisenyi

Bahati Alphonse aririmbira abanyagisenyi

Muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa kane , cyabanjirijwe n’ijoro ryo kwibuka ryabaye k’umugoroba wp ku wa gatatu tariki 29 Mata 2015. Ubwo yaririmbaga iyo ndirimbo , Bahati yatanze ubutumwa bugira buti :” Niba tutabwira abana bacu amateka yaranze Igihugu cyacu , twaba tucyubaka k’umusenyi . “ Uyu muhanzi yasabye ababyeyi kubwiza abana babo ukuri ku mateka yaranze u Rwanda kuko usanga bamwe mu babyeyi baba abambere mu guhisha abana ukuri , cyangwa abagize icyo bashaka kubasobanurira , bakagoreka ayo mateka bagamije kwikura imbere yabo no gutinya ko haribyo abo bana bababaza ntibabibonere ibisubizo binyuze.

Aganira n’umunyamakuru w’ibyishimo.com Bahati yatangaje ko iyi ndirimbo ye aherutse no gukorera amashusho , izamufasha mu gutanga ubutumwa ku banyarwanda bari mu gihugu , bagasobanukirwa ingaruka za Jenoside , ndetse no kwamagana buri muntu wese washaka kubacamo ibice , abigisha urwango.

Uyu muhango wari witabiriwe na Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene wari n'umushyitsi mukuru

Uyu muhango wari witabiriwe na Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene wari n’umushyitsi mukuru

Bahati yakomeje atangaza ko mu gihe abanyarwanda bacyibuka Abatutsi bazize Jenoside , nawe ateganya kuzakora igikorwa kimwe muri iyo minsi ijana , bityo icyo gikorwa kikazagirira akamaro abarokotse Jenoside mu buryo bwo gusana umutima ndetse n’ivugabutumwa rinyuze mu mirimo y’amaboko.

Kuri Bahati Alphonse , ngo yifuza ko bimukundiye yazenguruka igihugu cyose aririmba iyi ndirimbo ye yise “ NINDE WAHISEMO “ , agamije gukangurira ababyeyi kubwiza abana babo ukuri .

Umuhanzi Bahati Alphonse afite icyifuzo cyo kuzazenguruka igihugu cyose aririmba iyi ndirimbo

Umuhanzi Bahati Alphonse afite icyifuzo cyo kuzazenguruka igihugu cyose aririmba iyi ndirimbo

Niba nawe ushaka kuduha inkuru cyangwa igitekerezo cyawe , haba ku nkuru twabagejejeho , inkuru ziri mu matorero ,abahanzi ,abakozi b’Imana batandukanye ,… twandikire kuri : info@ibyishimo.com.Komeza kuba ijisho rya rubanda ukoresheje ibyishimo.com . Imana iguhe umugisha.

REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO NSHYA YA BAHATI ALPHONSE YISE ” Ninde wahisemo “

Kanda hano Ukomeze udukurikirane kuri Facebook yacu maze uhite ukora Like bizajya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse

 

 

RENE — HUBERT

20,450 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress