Thursday , 21 September 2017

RUBAVU : Umuririmbyi wa Korali Bethlehem arashimira Imana iterambere agezeho mu gihe gito . — VIDEO

Hategekimana Pascal ni umuturage utuye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi , Intara y’Uburengerazuba . Uyu mugabo umaze amezi asaga atatu akora umwuga wo gutwara moto mu muhanda atangaza ko yamaze imyaka itari micye acuruza inkweto mu ntoki kandi yirirwaga acunganwa n’inzego z’umutekano ( Dasso ) zitifuzaga kubona abacuruzi bateza akajagari mu mujyi wa Rubavu , bigatuma ataha ntacyo acyuye kuko rimwe na rimwe izo nkweto babaga bazimwatse .

2

Hategekimana Pascal ni umuririmbyi wa Korali Bethlehem

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’IBYISHIMO.com , Hategekimana Pascal yatangaje ko ashimira Imana yakoresheje abaririmbyi ba Korali Bethlehem bakamwishingira muri Banki ngo abashe kubona moto bityo yiteze imbere ndetse n’umuryango we .

Hategekimana Pascal mu magambo ye asobanura ishimwe rye yagize ati ” Ubumotari ikintu bungejejeho ni kinini . Ubu nibumbuye muri koperative y’Abamotari ( abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto ) kandi mbayeho neza . Mbere y’uko ntangira gutwara moto nacuruzaga inkweto ariko ntacyagendaga kuko nirirwaga nihisha Dasso bitewe nuko nacuruzaga m’uburyo butemewe .”

Iyi moto ayicyesha Korali Bethlehem kuko yamwishingiye muri Banki

Iyi moto ayicyesha Korali Bethlehem kuko yamwishingiye muri Banki

Abajijwe niba mbere y’uko ajya muri Korali Bethlehem yari umukristu , Hategekimana Pascal yasubije ko yarakijijwe kandi ari n’umuririmbyi ku giti cye , nyuma akaza kujya muri Korali Bethlehem ariko ubuzima bwe n’umuryango we ntibumere neza bitewe no kubura amikoro ahagije.

Hategekimana Pascal yemeza ko iterambere agezeho rifatika ngo kuko ageze k’urwego rwo kwishyura Banki inguzanyo yahawe neza kandi n’umuryango we ukabaho neza bityo akanabona umusanzu wa Korali n’ubundi bushobozi bwose asabwa .

DSC00323

Chorale Bethlehem ifite abakunzi benshi hirya no hino

Mu kiganiro IBYISHIMO.com twagiranye n’umuyobozi wa Korali Bethlehem Bwana Muhire Innocent yadutangarije ko iki gikorwa bagitekereje m’urwego rwo kuzamura ubukungu bw’abagize Korali Bethlehem kandi bikaba bitarakozwe kuri Hategekimana Pascal .

Umuyobozi wa Chorale Bethlehem Bwana Muhire Innocent

Uyu muyobozi yanemeje ko nyuma ya Hategekimana Pascal  banafashije undi muririmbyi kubona indi moto kandi kwishyura Banki nabyo biri kugenda neza k’uburyo bizera ko n’abandi baririmbyi bifuza kuremerwa , ubuyobozi bwa Korali Bethlehem buzareba niba koko bikwiye nabo bagafashwa kubona ikibateza imbere .

REBA INDIRIMBO YA KORALI BETHLEHEM BISE ” Har’ Ibanga ku bakijijwe “

Kanda hano Ukomeze udukurikirane kuri Facebook yacu maze uhite ukora Like bizajya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse.

 

 

 

RENE — HUBERT

41,634 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

One comment

  1. Bethlehem mubarikiwe sana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress