Monday , 20 February 2017

RUBAVU: Umuyobozi w’idini ya Islamu yasabye abayoboke baryo kwirinda ubuhezanguni.

Mu biganiro byahuje Polisi y’u Rwanda n’abayoboke b’idini ya islamu bo mu karere ka Rubavu ku itariki ya 7 Mutarama 2017, Mufti Sheih Hitimana sallim, yasabye abayisilamu bagenzi be kwirinda no kurwanya ibikorwa bihabanye n’imyemerere ya Kiyisilamu birimo ubutagondwa n’ubuhezanguni.

Mufti Hitimana yasabye ababyeyi n’abarezi gukangurira urubyiruko rwo mu idini ya Islamu kwirinda ibikorwa nk’ibi, kuko bugira ingaruka nyinshi, kandi bikaba aribyo byonyine bizatuma mu miryango yabo n’aho batuye harangwa umutekano usesuye.

Umuyobozi w’ ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Denis Basabose, nawe wari witabiriye ibi biganiro byabereye mu nzu ndangamuco ya kisilamu mu karere ka Rubavu yabasobanuriye birambuye ku butangondwa , avuga ko buri gihe abakora iterabwoba n’abigisha amatwara y’ubutagondwa , bitwikira umwenda w’idini ya Isilamu, abasaba gukora ibishoboka byose mu kuburwanya.

ACP Basabose , yabasabye kugira  uruhare mu gukumira no kurwanya  ibyaha, bafatanya muri byose n’inzego zishinzwe umutekano cyane cyane Polisi ibegereye, batanga amakuru y’icyahungabanya umutekano  kugira ngo habeho gukumira, abasobanurira ko muri iki gihe urubyiruko arirwo rushukwa cyane n’abashaka kurujyana mu bikorwa by’ubuhezanguni, bakaba bagomba kuruba hafi.

Yaravuze ati:” Mudufashe turinde abaturage bacu, cyane cyane urubyiruko kutishora mu buhezanguni, kuko bigira ingaruka nyinshi kandi mbi, zirimo n’urupfu.”

Yababwiye ko mu Rwanda abantu bafite uburenganzira bwo kwemera no gusenga bitandukanye, ariko buri wese atabangamiye uburenganzira bwa mugenzi we cyangwa idini ry’undi.

Mufti Sheih Hitimana sallim yasezeranyije ko nk’abayisilamu bazakomeza gukorana n’inzego z’umutekano, bagakumira kandi bakarwanya abafite ibitekerezo by’ubutagondwa kuko u Rwanda rushaka gukomeza gutera imbere.

Uhagarariye Idini ya Isilamu mu karere ka Rubavu Imam Musa Sindayigaya, yavuze ko abayisilamu ahagarariye muri Rubavu  biyemeje kurwanya ubutagondwa, ahubwo bagakomeza kwitabira gahunda za Leta zinyuranye, anavuga ko nk’abayobozi bagomba kumenya no kumenyesha abo bayobora uruhare rwabo ku mutekano w’igihugu no ku iterambere ryacyo.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Umuraza  Angelique

1,375 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress