Rulindo: Pasiteri Madaraka wari umugabo wa Bishop Nyirankunzimana yishwe atewe icyuma

0
1976

Pasiteri Madaraka Viateur wari umugabo wa Bishop Nyirankunzimana Annuarithe yicishijwe inkota n’abantu bataramenyekana bamusanze iwe mu nzu mu ijoro ryo kuri uyu wa 05 rishyira uwa 06 Gashyantare 2018.

Mu ijoro ryakeye, nibwo uyu Pasiteri Madaraka Viateur wari utuye mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo yishwe n’abantu bataramenyekana bamusanze iwe bakamutera inkota mu irugu bagasiga baboshye umugore we Bishop Nyirankunzimana Annuarithe bakoranaga umurimo w’Imana mu itorero Yesu araje Christian Ministries.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro NDAHAYO Ildephonse yahamirije Ibyishimo.Com aya makuru agira ati: “Urwo rupfu rwabaye mu ijoro ryakeye, uwo mugabo yitwa Madaraka Viateur w’imyaka 38 y’amavuko, abantu bataramenyekana rero bamusanze iwe bamutera icyuma mu irugu arapfa.

…Abaturanyi batabaye bwa mbere basanze yapfuye ariko batabaye kubera ko umugore we yari avugije induru, abatabaye banatubwiye ko basanze umugore we bamuboshye ariko we ntibagize icyo bamutwara.”

Gitifu Ndahayo yatubwiye ko Bishop Nyirankunzimana Annuarithe na Pasiteri Madaraka Viateur bombi babanye nyuma yo gutandukana n’abo babanje gushakana. (Umwe yatandukanye n’umugabo we wa mbere undi atandukana n’umugore we wa mbere) baza kwihuza bubaka urugo rushya.

Nyuma yo kubana rero ngo hari amakimbirane yaturutse ku mitungo ariko ngo ntawahita ahamya ko ari yo mvano y’uru rupfu rwa Pasiteri Madaraka.

Ibi Gitifu Ndahayo yabidusobanuriye agira ati:“ Buri wese yatandukanye n’uwo bari barashakanye mbere, nyuma baza kwihuza barema urugo rushya, ubwo rero urumva ko buri wese yagize icyo azana ariko icyagaragaye ni uko batumvikanye ku bijyanye no gucunga umutungo bari barahurije hamwe. Gusa ayo makimbirane yari yararangiye”

Gitifu Ndahayo Ildephonse yatubwiye ko nubwo abo bombi bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo, ngo ntabwo ubugenzacyaha buratangaza niba hari isano ayo makimbirane afitanye n’urwo rupfo.

Yagize ati: “Usibye kuba abaturage batangaje ayo makuru yuko bari bafitanye amakimbirane, ntabwo ubushinjacyaha buragira icyo butangaza cyerekeranye n’ababa bakoze ibyongibyo. Amakuru yatanzwe arebana n’amakimbirane niyo, byigeze kubaho ariko biza kurangira, ntabwo rero uyu munsi twakwemeza ko ari cyo cyabaye intandaro y’urwo rupfu, inzego zishinzwe ubugenzacyaha ziracyakora akazi kazo tuzamenya nyirabayazana w’urwo rupfu nyuma.”

 

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kacyiru mu mujyi wa Kigali kugirango ukorerwe ibizamini.

Kuri ubu ariko Bishop Nyirankunzimana Annuarithe yabaye ajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi mu gihe iperereza ku rupfu rw’umugabo we rikomeje ngo hamenyekane intandaro y’uru rupfu.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::