Thursday , 29 June 2017

RUSIZI : Abarimu baratakamba nyuma yo kunyagwa icya kabiri cy’umushahara ngo ujye kurangiza inyubako za Adepr ziri ku Gisozi .

Ubu kuba ufite aho uhuriye n’itorero rya Adeper ,bisobanuye ko uba ugomba gutanga amafaranga kugira ngo inyubako z’iryo torero ziherereye ku Gisozi zubakwe , waba usengera muri iri torero cyangwa udasengera mo. Upfa kuba gusa ufite ahantu hatoya uhuriye naryo.

Ibi byagiye bivugwa kenshi n’abantu bafite aho bahuriye na Adeper , bakemeza ko babasaba amafaranga m’uburyo budasobanutse ( bashyirwaho igitugu n’ubuyobozi bw’Itorero k’urwego rw’Igihugu ) ndetse bo bavuga ko batanemera ideni ryafashwe n’ubuyobozi bw’iri torero muri banki ya BRD buvuga ko ari ayo kubaka inyubako za Gisozi .

Aya mafaranga yakwa abafite aho bahuriye n’itorero rya Pantekote mu Rwanda ( Adepr ) yabereye imbogamizi ikomeye abatayafite harimo n’ Abarimu bo mu kigo cy’imyaka icyenda (Nine years) giherereye mu ntara y’Uburengerazuba mu cyahoze Cyangugu cyitwa E.S Nyakabwende giherereye mu Karere ka Rusizi Umurenge wa Nyakabuye .

Iki kigo kikaba gifashwa n’itorero rya Adeper ari nayo mpamvu abarimu baho basabwe amafaranga yo kurangiza inyubako za Adepr zirimo Hotel n’izindi nyubako ziyigaragiye .

Mu gushaka kumenya neza uko ubuzima bw’aba Banyaranda bo mu ntara y’Uburengerazuba buhagaze , ibyishimo.com twaganiriye numwe mu barimu ukora muri iki kigo cya E.S Nyakabwende , adusaba ko umwirondoro we utagaragazwa .

Mu magambo ye asobanura uko byagenze ati” Baraje mu kigo batubwira ko tugomba gutanga amafaranga angana na kimwe cya kabiri cy’umushahara wacu kugira ngo ajye kubaka inyubako z’Adepr ku Gisozi. Mu makuru yatugezeho hari kuri uyu wa kabiri ku itariki ya 01 Gashyantare 2016 mu kigo cy’amashuri cya ES Nyakabwende haje umuyobozi w’Itorero rya Adepr ku rwego rw’Akarere , ari kumwe n’umushumba wa paruwase ya Nyakabwende witwa Narcisse Kayigire ndetse bakaba bari banaherekejwe na Bizimana Aminadab wasimbuwe na Narcisse kuko we yagiye mu kiruhuko kizabukuru ndetse n’umuyobozi w’ikikigo witwa Jean Marie Vianey Ntawangwanabose. Aba baraje mu kigo maze bagirana inama n’abarimu babayoboke ba Adeper bakorera muri iki kigo . Bababwira ko bagomba gutanga amafaranga angana na kimwe cya kabiri kugira ngo inyubako za Adepr ziri ku Gisozi zubakwe zirangire.”

Umunyamakuru wa Ibyishimo.com akaba yaragerageje kuganira n’abayobozi batandukanye barebana n’ikikibazo maze bamutangariza ibi bikurikira :

Bwana Jean Marie Vianney Ntawangwanabose akaba n’umuyobozi w’iki kigo cya ES Nyakabwende ntahakana ko abayobozi ba Adepr baje mu kigo ayoboye kandi akemeza ko bagiranye ikiganiro n’Abarimu bose basengera mu Itorero rya Adepr .

Mu magambo ye ati” Nibyo abayobozi ba Adeper baraje maze bahura n’abarimu babayoboke ba Adeper bakorera muri iki kigo ,maze babasobanurira ibijyanye n’inyubako za Gisozi ko bagomba gutanga amafaranga yo kuzubaka ” .

Uyu muyobozi abajijwe niba atari icya kabiri cy’umushahara wabo basabwe, yabihakanye yivuye inyuma ahubwo avuga ko bo amafaranga bayashyize mu byiciro bitewe na diploma y’umuntu n’amafaranga ahembwa . Ibi bikaba byerekana neza ko abarimu bahatiwe gutanga amafaranga bitewe n’impamvu zasobanuwe haruguru ariko bitavuye m’ubushake bwabo.

Abajijwe niba kuba barashyize ayamafaranga mu byiciro hari aho bihuriye n’itegeko ko buri mwarimu ategetswe gutanga aya mafaranga , Jean Marie Vianney Ntawangwanabose yagize ati” Hoya ntabwo ari itegeko, ahubwo ayo mafaranga yashyizwe mu byiciro kugira ngo uzagira umutima wo kuyatanga azamenye icyiciro aherereyemo noneho bimufashe kumenya ayo akwiriye gutanga. Naho kuba ari itegeko byo ntabwo ari itegeko “

Bwana Jean Marie Vianney Ntawangwanabose

Bwana Jean Marie Vianney Ntawangwanabose

Paruwasi ya Nyakabwende ibivugaho iki ?

Nyuma yo kumva ibyo uyu muyobozi ( Jean Marie Vianney Ntawangwanabose ) yadutangarije cyane ko nawe ari umuyoboke w’Itorero rya Adeper , umunyamakuru w’ibyishimo.com yifuje kuganira n’umushumba wa Paruwase ya Nyakabwende Pasiteri Narcisse Kayigire maze adutangariza ibi bikurikira :

Ati” Nibyo twagiye muri kiriya kigo maze tujya kubonana n’abarimu b’abayoboke ba Adeper bakorera muri ririya shuri , tubibutsa iby’itangwa ry’amafaranga y’inyubako za Gisozi cyane ko abanyamuryango bose ba Adeper bari basanzwe babizi. Ubundi byagombaga gukorerwa mu midugudu n’ama paruwase basengeramo nkuko byemejwe na Adeper ku rwego rw’igihugu. Noneho kuberako twasanze nk’abarimu ndetse n’abakora mu bitaro gutangira ayo mafaranga aho bakorera aribyo byiza niyo mpamvu bahisemo kuyatangira aho kw’Itorero.”

Ishyirwamubikorwa ry’imihigo ya bamwe mubashaka kuzamurwa mu nzego mu itorero rya Adepr rikomeje gupyinagaza abayobocye b’Itorero n’aba rubanda rugufi .

Uyu mushumba tumubajije umubare w’amafaranga buri muntu agomba gutanga yagize ati” Ubundi ubuyobozi bw’Itorero ku rwego rukuru bwemeje ko buri muyoboke wa Adeper kandi afite akazi agomba gutanga kimwe cya kabiri cy’umushahara we mu gihe kingana n’amezi atandatu. Nubwo bavuze ko igihe ntarengwa ari muri Kamena uyu mwaka wa 2016, twe nka Nyakabwende twari twiyemeje ko tutagomba kurenza ukwezi kwa Mata kugira ngo tuze imbere mu mihigo.”

Abajijwe niba aya mafaranga kuyatanga ari itegeko yasubije ati” Mu by’ukuri ubundi aya mafaranga kuyatanga ni itegeko k’umuyoboke wese wa Adeper ufite akazi”.

Abajijwe niba ibi bidashobora kugaragara nko gukunda kwesa imihigo biyemeje nk’Itorero nyamara bakirengagiza imibereho n’uburenganzira bw’abakristu bahagarariye , cyane ko byagaragayemo kubyinubira k’uburyo byatuma mu buryo bw’umwuka bitagenda neza , uyu muyobozi yabihakanye avuga ko nta mukristu wagira intege nke z’umwuka bitewe no kubaka itorero rye . Ngo kandi anagize ikibazo cy’umwuka ibyo byaba bitewe n’umushumba we.

Abajijwe niba hari ibihano runaka biteganyirijwe umuntu utazatanga ayo mafaranga yadusobanuriye ko ibihano byo ntabyo ariko ko utazayatanga atazaba ari inyangamugayo kuko azaba agaragaje ko adakunda itorero rye rya Adepr.

Umunyamakuru w’ibyishimo.com yakomeje kumubaza niba nyuma yo gutanga aya mafaranga izindi nshingano umukritsu aba agomba kubahiriza mu Itorero buri kwezi nazo zizaba zirimo , Urugero nko gutanga icyacumi , maze asobanura muri aya magambo ati ” Hoya, ntaho bihuriye . Ariya mafaranga ari ukwayo noneho izindi nshingano umukristu afite nazo agomba kuzubahiriza nkuko bisanzwe.”

Pasiteri Narcisse Kayigire anasobanura ko uwabishaka aya mafaranga yanayatanga mu byiciro akayasoza vuba ,bitageze mu kwezi kwa Gatandatu cyangwa nuwabishobora yayatangira rimwe kuko uyatanze wese ahabwa inyemeza bwishyu (facture).

Umunyamakuru w’Ibyishimo.com yanifuje kumenya icyo ubuyobozi bwa Adeper bukuru buvuga kuri iki kibazo maze ku murongo wa telefone avugana n’umuyobozi wungirije w’Itorero rya Adepr akaba anashinzwe ubuzima bw’Itorero Rev. Pasiteri Tom Rwagasana , maze asubiza mu magambo ye ati” Ntabwo ibyo bintu njyewe mbizi , abo barimu bahisemo gushaka itangazamakuru aho kwegera ubuyobozi bw’itorero ? twe ntabyo tuzi.”

Abajijwe niba ibi byo gusaba aba kristu amafaranga angana na kimwe cya kabiri cy’umushahara wabo , Rev. Pasiteri Tom Rwagasana yagize ati” Ubundi twebwe dufite uko ubuyobozi bugenda busumbana niyo mpamvu ibyo nkatwe bitaratugeraho, ntanicyo rero natangaza , nababwiye ko ntabyo nzi rwose.”

Rev. Tom Rwagasana abajijwe icyo biteguye gukora mu gihe baba bamaze kumenya iki kibazo binyuze mu itangazamakuru ndetse ko kinabangamiye abakristu b’Itorero rya Pantekote mu Rwanda Adepr , yasubije ko abo barimu bafite ikibazo cy’amafaranga bakwa bakwandikira ubuyobozi bw’Itorero berekana ikibazo bafite .

Twanifuje kandi kuganira n’umuvugizi w’Itorero rya Adeper ku rwego rw’Igihugu Rev. Pasiteri Jean Sibomana kugira ngo tumenye icyo abivugaho , maze ku murongo wa telephone adutangariza ko adahari bitewe nuko ari mu nama.

Iki kibazo cyo kwaka amafaranga abakristu kigaragaye nyuma y’ubujyanama bwakozwe n’abantu batandukanye yaba abakiri mu buyobozi bwa Adepr ndetse n’ababwirukanywemo bavugaga ko mu gihe ideni ryaba rikuwe muri Banki ya BK rikajyanwa muri Banki ya BRD kandi rikiyongera byazagira ingaruka nyinshi ku bakristu b’Itorero rya Adepr mu Rwanda , none niko byatangiye kugenda .

Rev. Tom Rwagasana yemeza ko atazi ko abakristu ba Adepr babangamiwe n'amafaranga bakwa ikubagahu.

Rev. Tom Rwagasana yemeza ko atazi ko abakristu ba Adepr babangamiwe n’amafaranga bakwa ikubagahu.

Mu makuru yacu ataha ibyishimo.com tuzabagezaho abandi bantu bagizweho ingaruka n’aya mafaranga yakwa abakristu ku gahato , ndetse na bimwe mu bimenyetso byerekana neza ko ubuyobozi bwa Adepr bwirengagije amafaranga amwe namwe yatangwaga ariko ntihagire ukurikirana ikoreshwa ryayo , kugeza aho bwihutiye kwimura ideni bwari bufite ndetse rikajyanwa muyindi Banki ari nabwo ryiyongereye .

Kanda hano Ukomeze udukurikirane kuri Facebook yacu maze uhite ukora Like bizajya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse

 

 

Immacule Mukazayire

281,771 total views, 2 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

15 comments

  1. Ubundi se ko mwese abanyamakuru mwari mwararyumyeho mwebwe mwikanze iki ubu ? ntago nzayatanga kuko ayo mutwishyuza mwayafashe bababujije .niba ubwenge bwanyu bwarabemeje kuyafata muzayishyure kuko mwayaguzemo imodoka ndetse munayaryoshyamo uko mushoboye. aho kugirango nyabahe nzajya nterana ariko nya mirimo nkora kandi nimbona izo nkozi z’ibibi zikomeje kuza kuntegeka nzasohoka kuko mwatumye dusa n’abandi . ntitukabaseke.

  2. Mwalimu Kavumbi

    Twabujijwe gusohoka ngo tujye mu ivugabutumwa bitewe nuko twakwa amafaranga ya gisozi kandi bayafata ntawatugishije inama >mumbwire inyungu mfitemo hariya maze menye ko umwana wanjye nakura azabonamo umugabane ?Erge gukunda Imana ntago bisobanuye kuba injiji nonese mwabanje mukagaruza ayacu twatanze muri cya kigega cyarembereye mubishaka mugafata amafaranga yacu mukayaguriza umuntu mutatubwiye none ngo tubahe ayacu ?????? muzumirwa kandi muzafungwa muzira izi nda zanyu.

  3. Ahubwo mukurikirane neza ibyo bisambo bitaza gukubita uwo musaza pfunira ngo kuko yamennye amabanga asenyera satani. muze niyo wabizira Imana izagufata nk’umwere kandi izakurengera kuko na Mutaganzwa yagiye tuzi neza ko yanze uburiganya bw’abambari ba satani .

  4. Muramira Claude

    Ariko koko ubu ikibazo cya Adepr cyaburiwe umuti kugeza ubwo abantu batangira gufatirirwa imishahara ? Ndasaba Presindent Paul Kagame kwibuka ko n’amadini ari mu nshingano ze agakemura ikibazo cya Adepr kuko ntago RGB n’abandi bireba bazagikemura birirwa bashakamo amamiliyoni . Nyakubahwa umwami niwe ubazwa ibyapfuye byose kandi tukuziho ubushishozi .

    Urarwanya inzara nyamara aba bakwa aya mafaranga bazicwa n’inzara bitume uhora urwanya ikintu kimwe gihoraho . Wibuke ko akarengane kose kakorerwa abantu uyoboye wabyirengagije bituma ugaragara nkudashoboye kubera abantu bamwe bahora bashyirwa mu majwi . Ese koko ntacyo wakora ko Imana yaguhaye inkoni nka Mose ?

  5. Mukamurenzi Alice

    Ndabasabye ibyishimo.com ntimugire ibitekerezo byacu muniga kuko mujya mubidukora . mutureke tuvuge dore igihe twahereye twifata ariko igihe kirageze ngo na Tom amenye ko duceceka tuzi kuvuga . ubuse mwazaje aho dusengera mukumva ukuntu twirirwa dushwana n’abayobozi batwaka amafaranga ngo Ubuyobozi bwa Sibomana na Tom bwababwiye ko utazayataga azahura n’ikibazo akanirukanwa ? nonese izo nyubako zitujujwe na miliyari eshatu zingana zite ? ubundi se ko naziboneye nkanazigeramo icyo mwubatse mukakirangiza cyo niki ? muvane inda zanyu aho . Izo modoka muzazigurishe kuko nabonye mwaranabeshye ko muzazisubiza ariko twese turabizi muzazijyana.

  6. Murasebye neza neza pe !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Ese ibyishimo muri mubiki kuki mutaza ngo twe tubihere ingero ? mutegereze ndaza kubahamagara mbereke n’ibindi mutazi kuko twarashize .

  7. . Ese ye ko numva Tom atabizi, bakristo muramenye ntihagire n’utanga n’igiceri cy’icumi abo ni abatekamutwe ahubwo mutabaze police kuko nta kuntu umuyobozi mukuru muri ADEPR yaba atazi ikintu nk’icyo!!!!!!!!!

  8. Muhumure nshuti, ndaza gushinga idini ryemera abarakare bose bavuye mu yandi madini.Nzatangira mbaryoshya, mbabeshye ku ngiye kubavana ku nkeke mwahoragaho hanyuma nimbona mujijiriwe ntangire kubarya imitsi.

    Ndabona byarabananiye kumenya ko gusabana n’Imana bidasaba ibitambo.
    Izo nzu zubakwa ni izanyu. Niba muzibonamo inyungu nimuyatange ariko niba nta nyungu muzibonamo muyambikire. Gewe nzajya nyabarya nibura ntabarakaje.

    God bless you all!

  9. Please mwe kwita abantu ibisambo kandi ibyo bakora ari iterambere ry’itorero. Kuba bavuga ko nta we bayaka kungufu kandi buri wese utazayatanga ari nta gihano azahabwa bivuga ko ari ukuyatanga ku bushake. Ibi byarasobanuwe mu buryo bwose, rero niba utabyumva ntuzayatange ariko ababyumva mubareke bayatange. Mwidusebereza abayobozi kuko iyo ibyo mumaze imyaka mubashinja baba baravuyeho kdi kuba ibyo mubashinja byose nta kibafata mwikururira imivumo. Ikindi ubuyobozi bw’igihugu cyacu ntabwo businziriye buri maso, rero ntibakora amakosa bahagarariye abantu amamiliyoni ngo leta irebere. Murakoze

  10. yewe Kanyarutoki we urarengera abo bayobozi ba ADEPR niba atari bene wanyu ubwo musangiye ibibi bakora nyamara ibyo bakora sibyo kuko nta muntu numwe utanga ariya mafaranga abyishimiye
    Gusa Imana izabibaza, itorero ryacu twararikundaga ariko bararishenye kuva bajyaho nta mahoro turagira gusa Imana itugiriye neza yabadukiza

  11. Idini Imana yemera niryita kumfubyi rikarengera abakene,naho abubaka imitamenwa ngo AbaKristo bishyure.ibyo bigeye kugera kwiherezo yesu araje.
    Dore ko nimukomeza kurushya abantu mubaka utwabo barabivamo pe.biyobokere abayatanga dore ko nunva ngo nabasenga Satani nabo barikurugi barakomanga.Nimube maso musenge mutagwa mumoshya.Imana ibafashe

  12. ariko bene data ntimugaterwe ngo namwe mwitere. impamvu Satan ari kunyeganyeza itorero nuko ribitse umujyeni wa christo. kuyatanga nuburenganzira bwawe no kuyareka niwowe.none wakwicecekeye ko nutabikora utazajyibwaho nurubanza?

  13. Ntimwitotombe been data mutazacirwaho iteka cg mukicwa numurimbuzi. Muse gers umurimo W, Imana ubundi mwicecekere, kandi mukore nkabakorera shobuja mukuru ariwe Nyakubahwa Na bose Yes kristu, mutameze nkabakorera a bantu. Kubwizina ryayo izirwanirira, mbese tuyirusha amaBoko se

  14. No agahamunwa Nina bigeze ago umushahara wumuntu ufatirwa! Ariko ubundi ko hotel ikora baretse akiuishyura? NGO barashaka kuyishy ura mu gihe gito!!! Ubu se ko dufite Amak credit azishyurwa Dan’s 20 and twiyahure se??? Plz do not burn steps abantu bagende fake kuko abantu barahumutse

  15. Bagende gake sorry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress