Rwanda Christian Film Festival yateguye umugoroba wo kwerekana Film za Gikirisitu mu ruhame

0
14

Ubuyobozi butegura iserukiramuco rya Filime za gikirisitu Rwanda Christian Film festival bwateguye umugoroba wo kwerekana izi filime mu ruhame abantu bicaye mu gacaca.

Iki gikorwa kiswe Summer Outdoor Movie Night giteganijwe kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kamena 2017 ku rusengero rwa New Life Bible Church ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Chris Mwungura uyobora iri serukira muco yabwiye itangazamakuru ko iki gikorwa kigamije kwerekana Filime za gikirisitu umwanya uhagije kandi abantu bisanzuye nyuma yaho bakanaganira ku cyakomeza guteza imbere uburyo bwo kuvuga ubutumwa bwiza binyuze muri Sinema (Cinema).

Mwungura Chris (wa kabiri uturutse iburyo) ni we uyobora Rwanda Christian Film Festival

Yagize ati “Ni ukwicara mu gacaca (garden) abantu bisanzuye tugashyiraho filimi ku buryo buri wese aho ari aba areba neza, hanyuma hakabaho umwanya wo kuganira hagati y’abakora izi filime n’abazikunda ku cyakomeza guteza imbere uyu murimo”.

Mwungura akomeza vuga ko we n’abo bafatanya gutegura iri serukiramuco basanze umuco wo gukunda kureba filimi za gikirisitu mu ruhame utaratera imbere bahishurirwa gutegura uyu mugoroba.

Iki gikorwa cyatumiwemo abahanzi batandukanye bo gufasha gususurutsa abazitabira; harimo Beauty for Ashes, umusizi Natasha Umuhoza, Shekinah drama team n’abandi.

Iserukiramuco rya Filimi za gikirisitu ryatangiye mu mwaka wa 2012 kugeza ubu rimaze kugira umumaro munini kuko amwe mu mafilime yarekaniwemo yagiye atwara ibihembo bitandukanye birimo n’ibyo mu maserukiramuco mpuzamahanga.

Displaying 1_9.jpg

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na YouTube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Donat Niyitanga

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::